skol
fortebet

United Scholars Center (USC) ikomeje ubukangurambaga ku bifuza kwiga hanze y’igihugu

Yanditswe: Tuesday 30, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma yo guhura n’ababyeyi n’abana babo bashaka kwiga hanze bakabasobanurira amahirwe n’ubufasha bahabwa na United Scholars Center ngo boroherwe no guha bana babo uburezi bwisumbuye buhangana ku rwego mpuzamahanga, akomereje Rubavu.

Sponsored Ad

Nyuma yo guhura n’ababyeyi n’abana babo bashaka kwiga hanze bakabasobanurira amahirwe n’ubufasha bahabwa na United Scholars Center ngo boroherwe no guha bana babo uburezi bwisumbuye buhangana ku rwego mpuzamahanga, akomereje Rubavu.

Ubukangurambaga bw’ikigo United Scholars Center (USC) kubifuza kujya gukomereza amashuri yabo hanze y’igihugu cy’u Rwanda bwakomereje Mukarere Ka Rubavu, Umurenge wa Gisenyi. Ni ubukangurambaga bukozwe kunshuro ya gatanu kuva iki kigo cyashingwa.

Iki gikorwa kitabiriwe n’ abatari bake mu rubyiruko, rwaturutse mu mirenge itandukanye igize akarere ka Rubavu, basobanuriwe imikorere yose y’ikigo nibyo gifasha abakigannye bose mu kuborohereza kubona ibyo bakeneye byose kandi ku gihe.

umuyobozi mukuru wa United Scholars Center, Ismael NIYOMURINZI yavuze ko bamaze gukora ubukangurambaga nk’ubu mu karere ka Rubavu nyuma yo Kubukorera Mu Karere Ka Musanze n’Umugi wa Kigali.

Ashimangira ko ntawe uzacikanwa kuko ikigo ayoboye gifite icyicaro mu mugi wa Kigali muri Centenary House, kandi kikaba ari n’ikigo gikorera kw’isi hose.

Usibye kuba ikigo United Scholars Center cyoroshya kwiyandikisha, giha n’amahirwe umunyeshuri umunyeshuri ushaka kujya gutangira cyangwa gukomereza amashuri ye hanze y’igihugu cy’urwanda kandi agafashwa mu kwiyandikisha bitamugoye kuburyo ntaho ashobora guhurira n’abatekamutwe bo kuri murandasi bamushuka ngo babarye utwabo bababeshya ko babandikishije.

Hiyongeraho kuba Iki kigo gikurikirana umunyeshuri kuva agitangira kwiyandikisha, kumushakira ibyangombwa byose bisabwa bimugeza aho ishuri yahisemo kwiga riherereye kugera arangije amashuri ye kuko kimukurikirana umunsi ku munsi kuko ari ikigo cyujuje amategeko agenga ibigo byemewe na Leta y’u Rwanda.

UWASE Shalumante waturutse mu murenge wa Rugerero wabashije kwitabira ibi biganiro, avuga ko yasobanukiwe uburyo bwo kwiyandikisha kubashaka gukomereza amashuri yabo hanze,n’imbogamizi umunyeshuri ashobora guhuriramo nazo mugihe adasobanukiwe ukobikorwa neza.

United Scholars Center (USC) n’ikigo cyigenda gifasha abashaka gutangira cyangwa gukomereza amashuri yabo hanze y’igihugu cy’urwanda bajya kwiga mubihugu bitandukanye cyane cyane ku mugabane w’uburayi,America n’ahandi hatandukanye nko mu bwongereza.

Ibitekerezo

  • Nifuza ko mwamfasha nkabona uko njya kwiga hanze kugira ngo nzabashe get shyigikira igihugu cy’ u Rwanda ngitere ingabo mu bitugu

    Niga ku kigo cya lycee du lac Muhazi(ASPEJ) niga muri level 4,nkaba nifuzaga kuziga Muri America nsoje

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa