skol
fortebet

Umukuru w’igisirikare cya Ukraine yemeje ko Uburusiya bubamereye nabi ku rugamba

Yanditswe: Monday 29, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umukuru w’igisirikare cya Ukraine aravuga ko ibintu bikomeje kuba nabi ku ruhande rwabo,kubera uruhererekane rw’ibitero by’Uburusiya.

Sponsored Ad

Jenerali Oleksandr Syrskyi aravuga ko byabaye ngombwa ko ingabo za Ukraine zita ibirindiro mu ntara ya Donetsk iri mu burasirazuba.

Uburusiya buri kugerageza gukubita bwihuta bwifashishije umubare munini w’ingabo zabwo n’intwaro zabwo,mbere y’uko ingabo za Ukraine zihabwa ya mfashanyo ya Amerika zitegereje bikomeye.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika iherutse kwemeza imfashanyo ya gisirikare ya miliyari 61 z’amadorari y’Abanyamerika igenewe Ukraine.

Ariko intwaro nshya za Amerika ntabwo ziroherezwa ku rubuga rw’intambara, aho ingabo za Ukraine zimaze amezi atari make ziri mu bukene bukomeye bw’amasasu, ingabo, n’uburyo bwo kwivuna ibitero byo mu kirere.

Mu butumwa yacishije ku rubuga rwa Telegram nijoro ku cyumweru, Jenerali Syrskyi avuga ati: "Ibintu biragenda biba bibi cyane”.

Yemeza ko ingabo za Ukraine zataye ibirindiro bimwe na bimwe mu karere k’intara ya Donetsk byari mu bihagaritse umuriro, bikaba byari byashinzwe nyuma y’aho Uburusiya bwigaruriye Avdiivka mu kwa kabiri.

Intambara nini irimo kubera cyane cyane mu nkengero z’akarere ka Chasiv Yar kagenzurwa n’ingabo za Ukraine, Uburusiya bukaba burimo kugerageza kukigarurira nyuma yo kwigarurira Avdiivka.

Ibirindiro bishya byo guhagarika umwanzi byubatswe hirya mu burengerazuba mu turere tumwe na tumwe, aho Jenerali Syrskyi yemeye ko batakaje ubutaka kubera ingabo z’Uburusiya zibasatira.

Avuga ko ingabo z’Uburusiya “zateye intambwe ikomeye” mu duce tumwe na tumwe.

Jenerali Syrskyi avuga kandi ko ingabo za Ukraine zari mu kiruhuko ziri koherezwa muri utwo turere kugira ngo zihe umusada izaneshejwe.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa