skol
fortebet

Rubavu: Umukozi wa Ritco yagonze mugenzi we ahita apfa

Yanditswe: Thursday 09, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Imodoka y’ikigo gitwara abagenzi ya, Ritco yagongeye umukozi wacyo wakataga amatike muri Gare ya Rubavu, arapfa.

Sponsored Ad

Umukozi wagonzwe n’iyo modoka yitwa Furaha. Iyi mpanuka yamuhitanye yabaye ku wa Gatatu tariki 8 Gicurasi 2024.

Iyi mpanuka yaturutse ku kuba uyu mukobwa yari avuye mu modoka ya Ritco asohokamo ku ruhande hari indi modoka y’iki kigo nayo iri gusubira inyuma ngo iparike iramuhutaza agwa hasi kuko yasubiraga inyuma agwa mu gice ipine yari kunyuramo ihita imugonga imukomeretsa cyane bamugeza kwa muganga yapfuye.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Ishami Rishinzwe Umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi yemeje aya makuru y’iyi mpanuka, avuga ko byaturutse ku bumenyi buke bw’uwari uri guparika iyi modoka kuko nta burenganzira yari afite bwo gutwara ibinyabiziga.

Yagize ati "Mu gihe cya Saa Moya n’iminota 20 mu Kagari ka Bugoyi Umurenge wa Gisenyi muri Gare ya Gisenyi habaye impanuka y’imodoka ya Ritco yakozwe na Gakire Regis, ubwo yaparikaga neza yasubiye inyuma agonga umukozi wabo ukata amatike arakomereka cyane, ageze kwa muganga yitaba Imana."

"Impanuka yatewe n’ubumenyi buke kuko atariwe usanzwe uyitwara. Inama ni uko ntawe ukwiye gukina n’imodoka kuko iba yatwara ubuzima bw’abantu cyangwa igakomeretsa. Ibi bireba n’abashoferi basiga kontaki mu modoka ba kigingi bagasigara baparika."

Polisi y’Igihugu ishishikariza abantu kumva neza gahunda ya Gerayo Amahoro ikubiyemo ingamba zitandukanye zirimo kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko n’amabwiriza y’umuhanda, kwigisha no gukorana n’abafatanyabikorwa mu kunoza imikoreshereze y’imihanda mu gihugu.

Ni gahunda yibanda ku gushishikariza abakoresha umuhanda kumva ko umutekano wo mu muhanda ari inshingano za buri wese, bagira indangagaciro zo kwirinda icyateza impanuka aho kiva kikagera kugeza bibaye umuco.

Ivomo: IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa