skol
fortebet

Cya kinyabiziga Perseverance cya NASA cyatangiye kwiga Mars

Yanditswe: Saturday 06, Mar 2021

Sponsored Ad

Ikinyabiziga Perseverance cy’ikigo NASA cy’Amerika cyagendejeshe imitende yacyo ho gato gitangira urugendo rwacyo rwa mbere kuri Mars.

Sponsored Ad

Ntabwo cyagiye kure - cyagenze gusa intera ya metero 6,5.

Ariko, Katie Stack Morgan, umuhanga muri siyansi wungirije ushinzwe uwo mushinga muri NASA, yavuze ko ibyo ari igikorwa gikomeye.

Yabwiye BBC News ati: "Nubwo iki kinyabiziga kikirimo gusuzuma cyane ibyuma byacyo, ku munota ’umutende’ utangiye kugenda dushobora kwifata nkaho twatangiye kwiga ku buso bwa Mars".

Ubu hashize ibyumweru bibiri kuva iki kinyabiziga gipima toni imwe kimanukiye kuri Mars mu buryo budasanzwe.

Ba enjeniyeri bamaze igihe bagiha amabwiriza n’ibice byacyo by’urusobe, harimo ibikoresho byacyo ndetse n’akaboko kacyo gakora mu buryo bwa ’robot’.

Ariko, hari hategerejwe ko ikinyabiziga Perseverance gitangira kugenda. Ibyo byabaye ku wa kane, kigenda ahantu hato, gisubira inyuma gato.

Enjeniyeri Anais Zarifian ushinzwe imigendere y’iki kinyabiziga, yagize ati: "Ushobora kubona aho twanyuze kuri Mars; sintekereza ko hari ikindi gihe na kimwe nigeze nishimira cyane kubona aho imitende yanyuze".

Ati: "Iyi ni intambwe ikomeye cyane muri ubu butumwa no ku itsinda rishinzwe imigendere yacyo. Twagenze ku isi ariko kugenda kuri Mars - iyo ni yo ntego ya nyuma na nyuma, kandi abantu benshi cyane bakoze imyaka myinshi ngo tugere ku gihe nk’iki".

Ikinyabiziga Perseverance cyashyizwe hafi ya koma (Équateur) bise Jezero y’uyu mubumbe, ngo gishakishe gihamya y’ubuzima bwahabaye mu gihe cyashize.

Ibi bizasaba ko kigenda intera ya 15km mu mwaka wo ku mubumbe wa Mars (ni ukuvuga hafi imyaka ibiri yo ku isi).

Abahanga muri siyansi barashaka kugera ku mabuye ateye amatsiko ari muri koma ya Mars ashobora kuba abitse amakuru y’ibyo ibinyabuzima byahakoreye kera.


BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa