skol
fortebet

Niyomukesha ukinira RRA VC yasezeranye mu mategeko n’umwe mu bayobozi ba UTB VC

Yanditswe: Friday 05, Mar 2021

Sponsored Ad

Umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Volleyball na RRA Women Volleyball Club, Niyomukesha Euphrance yasezeranye imbere y’amategeko na Mucyo Philbert umukozi ushinzwe ibikorwa by’ikipe ya UTB Volleyball Club,kuri uyu wa Kane tariki ya 4 Werurwe 2021.

Sponsored Ad

Aba bombi basezeraniye mu murenge wa Niboye mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali.

Niyomukesha Euphrance n’umwe mu bakinnyi ikipe ya RRA Women Volleyball Club igenderaho,akaba n’umwe mu barambye muri iyi kipe ihora ihanganiye igikombe cya shampiyona na UTB ndetse na APR WVC mu cyiciro cy’abagore.

Mucyo Philbert nawe azwi muri siporo hano mu Rwanda kuko yakinnye umupira w’amaguru ariko ubu asigaye ari umukozi wa Kaminuza ya UTB ushinzwe ibikorwa by’amakipe ya Volleyball y’iyi kaminuza (Team Manager), iy’abagore n’iy’abagabo.

Ubukwe bw’aba bombi buteganyijwe kuwa Gatandatu tariki 12 Werurwe 2021 nk’uko bigaragara ku rwandiko rw’ubutumire (Invitation).




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa