skol
fortebet

Umubare w’abatera akabariro mu Bwongereza wiyongereyeho 40 % muri Guma mu rugo

Yanditswe: Monday 25, May 2020

Sponsored Ad

Hashize iminsi 11 gahunda ya Guma mu rugo ishyizweho mu Bwongereza ,umubare w’inshuro abagabo bateraga akabariro wiyongereye cyane ugera kuri 40 % ugereranyije nuko byari bihagaze mu minsi yabanje.

Sponsored Ad

Ubushakashatsi bwakozwe muri UK bwagaragaje ko kimwe mu byo Abongereza bafashijwe na Guma mu rugo ari ugutera akabariro cyane ko benshi birirwaga mu rugo bari kumwe n’abagore babo.

Hari hashize igihe nta muntu wemerewe kwidegembya ngo ajye hanze mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus ariyo mpamvu abagabo babyaje umusaruro icyo kiruhuko bimara ipfa ryo gutera akabariro.

Muri ubu bushakashatsi,habajijwe abagabo n’abagore bagera kuri 868 ku byerekeye uko byari byifashe mu buriri ubwo bombi babaga birirwanye mu rugo.

Mbere ya Guma mu rugo,benshi mu bagabo bo mu Bwongereza bateraga akabariro rimwe mu cyumweru nkuko byatangajwe n’abangana na 33,5 by’ababajwe.

Hashize iminsi 6 Guma mu rugo itangiye,inshuro abagabo bateraga akabariro ziyongeyeho 37.7 ku ijana mu gihe nyuma y’iminsi 11 wariyongereye cyane ugera kuri 47 ku ijana.

Nibura ngo abagabo bavuye ku gutera akabariro inshuro 1 mu cyumweru bigera kuri 1.75 ku cyumweru.Abagabo bavuze ko nibura bakoraga imibonano mpuzabitsina inshuro 3 cyangwa 4 mu cyumweru.

Umuhanga muri siyansi ya siporo muri Anglia Rus-kin University witwa Dr Lee Smith,yavuze ko abagabo bakabyaga gushaka imibonano mpuzabitsina mu gihe abagore bo bari bameze nkuko basanzwe.

Kumara igihe kinini mu buriri no gufatanya imirimo kenshi nibyo byatumye abagabo bo mu Bwongereza barushaho gutera akabariro n’abagore babo nkuko abashakashatsi babibwiye ikinyamakuru Sexual Medicine.

Dr Smith yagize ati “Byatewe nuko gahunda ya Guma mu rugo yatumye abantu bongera guhura cyane.”

Aba bashakashatsi bavuze ko gutera akabariro bigira ingaruka nziza ku buzima bw’umuntu ndetse n’ubudahangarwa bw’umubiri.

Ibitekerezo

  • Imana yateganyije icyo gikorwa mu rwego rwo gushimisha abashakanye,no kugirango babyare abana.Ikibabaje nuko abantu banga kumvira Imana,bagasambana kandi Imana ibitubuza.Nubwo abantu miliyoni na miliyoni baryamana batarashakanye mu rwego rwo kwishimisha,Imana yaturemye irabitubuza.Itwemerera kuryamana n’umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Ikavuga ko abasambanyi batazaba mu bwami bw’imana.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma bikazakubuza ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa