skol
fortebet

Umukobwa yabenze umusore bakundanaga amuziza ko yamusabye ko bashyingiranwa adapfukamye

Yanditswe: Friday 07, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umusore wo mu gihugu cya Nigeria yahuye n’uruva gusenya ubwo yegeraga umukunzi we amusaba ko barushinga undi amureba mu maso arigendera amubwira ko abandi babisaba bapfukamye.

Sponsored Ad

Nkuko byagaragaye mu mashusho yafashwe n’umwe mu bari baherekeje uyu musore yagaragaje uyu musore yishimye cyane kubera ko yari agiye gusaba umukunzi we ko yazamubera umugore.

Uyu musore akigera imbere y’uyu mukobwa yahise amusaba ko yafunga amaso ye kubera ko hari surprise amufitiye.

Uyu musore yahise akuramo akantu yari yashyizemo impeta ye,amusaba gufungura amaso ye niko kumusaba niba yakwemera ko bashyingiranwa.

Uyu mukobwa wari wishimye,yabonye uyu musore akuyeyo impeta biramurakaza niko kumubaza impamvu atigeze apfukama ngo abimusabe mu kinyabupfura.

Uyu mukobwa yahise yigendera nyuma yo kubwira uyu musore ko atariko abandi basaba abakunzi babo ko bazababera abagore kuko babanza gushyira ivi hasi.

Ababonye iyi videwo barakaye cyane banenga cyane uyu mukobwa aho bamwibukije ko n’ubundi mu muco w’abanyafurika nta mugabo upfukamira umugore.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa