skol
fortebet

Uwarokotse impanuka y’indege yahitanye abakinnyi ba Chapecoense yongeye kurokoka iya Bisi yaguyemo abantu 21

Yanditswe: Wednesday 03, Mar 2021

Sponsored Ad

Umugabo witwa Erwin Tumiri wari mu ndege yahitanye abagenzi 71 biganjemo abakinnyi hafi ya bose b’ikipe ya Chapecoense yo muri Brazil muri 2016, yongeye kurokoka mu buryo butangaje impanuka ya Bisi yaguyemo abantu 21 kuri uyu wa Kabiri.

Sponsored Ad

Erwin Tumiri wari mu bantu 6 barokotse iyi mpanuka y’indege yo muri 2016, yongeye kurusimbuka ubwo yari muri iyi Bisi yakoze impanuka kuri uyu wa kabiri ikamanuka mu kabande nyuma yo guta umuhanda,byatumye abantu 21 mu bari bayirimo bahasiga ubuzima.

Abantu bose batangaye cyane kubera ukuntu uyu mugabo w’imyaka 30 yarokotse urupfu rw’iyi mpanuka ikomeye y’imodoka yamanutse ku musozi wo hafi y’umujyi wo muri Bolivia witwa Cochabamba.

Mu gitondo cyo ku munsi w’ejo nibwo iyi mpanuka yabaye ihita ihitana abantu 21 hanyuma abagera kuri 30 barakomereka.

Erwin akimara kurokoka yavuze uko byagenze ati “Nari ndi gusinzira ndi kumva umuziki kuri telefoni yanjye hanyuma numva abantu bari kuvuza induru.

Ikintu nahise nkora n’ugufata cyane intebe yari imbere yanjye hanyuma niyegamiza hafi y’idirishya kugira ngo ntagenda ubwo iyi bisi yibirinduraga ku musozi.”

Ibi yabitangaje ubwo yari mu bitaro apfutse ku ivi rye ry’uburyo ariko yarimo kwisekera nta kibazo.Yakomeje ati “Natekereje ko iyi bisi ishobora guhanuka ku musozi biraba.

Hari abantu bananiwe gufata ngo bakomeze baguye baba nk’abanyuze mu mashini imesa.Nakomeje guhumeka ndetse mva muri iyi bisi ndi gukambakamba ubwo yari imaze guhagarara.

Ntabwo nakwizera ibyabaye.Nakomeretse ku kuboko.Ubu ntabwo nagakoresha neza.Bambwiye ko karaza gukora buhoro buhoro.Nanagize igikomere ku ivi.Nibyo gusa.”

Lucia Tumiri nawe yavuze ko yumvise ko musaza we ari mu bitaro ndetse ko yakomeretse byoroheje.

Ati “Nari mpangayitse ariko ndashimira Imana ko yongeye kurokoka.Yagize imvune nkeya n’ibikomere mu mugongo.Navuganye nawe ambwira ko ameze neza.

Muganga w’uyu mugabo witwa Cristian Rivera Rojas,yavuze ko nta mvune ikomeye yagize ndetse ko vuba aha arataha mu rugo.

Abantu barenga 52 nibo bari muri bisi yakoreye impanuka hafi ya Cochabamba yerekeza mu mujyi munini wa Santa Cruz.





Yarokotse impanuka y’imodoka n’iy’indege mu myaka 5 gusa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa