Mama Sava yibasiye umuhanuzi wamuhanuriye ko azarongorwa na Papa Sava
Yanditswe: Monday 22, Apr 2024
Umukinnyi wa Filimi,Umunyana Analisa uzwi nka ’Mama Sava’ yatangaje ko ari guhangana n’umupasiteri uheruka kumuhanurira ko azashakana n’umuyobozi we muri filime ya Papa Sava ’Niyitegeka Gratien’.
Mu kiganiro Sunday Choice cyo ku ISIBO TV, Mama Sava yahamije urugamba arimo ati:“Ndimo ndahangana n’umukaritasi w’umupasiteri.”
Yavuze ko atazasubira gusenga kubera ubu buhanuzi yahawe avuga ko ari ubuhanuzi bw’ibinyoma.
Uyu yemeje ko ubu buhanuzi yahanuriwe budafite ishingiro kubera ko Imana ikwiye kumenya gutandukanya Papa Sava na Niyitegeka Gratien.
Uyu yavuze ko Imana asenga atari injiji ku buryo inanirwa gutandukana Papa utabaho kuko n’izina ry’umukinnyi wa filimi na Niyitegeka Gratien uzikina.
Abajijwe niba yaba atarimo guhangana n’ubuhanuzi bw’Imana, Mama Sava yavuze ko arimo ahangana n’umukaritasi w’umupasiteri.
Uyu mupasiteri ngo yahanuriye Mama Sava bataziranye kuko uru rusengero yarugiyemo kubera inshuti ye yari yamutumiye.
AMASHUSHO: “Ndimo ndahangana n’umukaritasi w’umupasiteri” Mama Sava yigaramye ubuhanuzi bwo kurongorwa na Papa Sava.
Mu kiganiro Sunday Choice, Mama Sava yavuze ko atazasubira gusenga kubera ubuhanuzi yahawe avuga ko ari ubuhanuzi bw’ibinyoma ndetse ko ubuhanuzi yahanuriwe… pic.twitter.com/VWW847pj9l
— Inyarwanda.com (@Inyarwandacom) April 22, 2024
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *