skol
fortebet

Miss Bahati Grace yemeje ko ari mu byishimo bikomeye

Yanditswe: Monday 19, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Bahati Grace wabaye nyampinga w’u Rwanda muri 2009, n’umugabo we Murekezi Pacifique bibarutse imfura yabo, bise amazina ya sekuru, Murekezi Raphaël hiyongereyeho Bahati.

Sponsored Ad

Uyu mwana w’umuhungu n’ubuheta bwa Bahati Grace, kubera ko imfura ye,Ethan Muhire yayibyaranye n’Umuraperi K8 Kavuyo.

Umwana w’umuhungu wa Miss Bahati na Murekezi yavutse tariki 13 Gashyantare 2024, bahita bamwita Murekezi B. Raphaël, akaba akurikira mukuru we Muhire Ethan.

Abinyujije ku rubuga rwa Instagram,Miss Bahati, ubwo yasangizaga yabwiye abamukirikira ko umuryango we wishimiye kwakira Ubuheta aherutse kwibaruka.

Uyu kandi yashyize hanze ifoto y’umwana we,ayikurikiza amagambo agaragaza ko we n’umugabo we batewe ishema no kwibaruka.

Yagize ati: “Imitima yacu isendereyemo umunezero n’amashimwe.”

Tariki 05 Nzeri 2021 nibwo Bahati na Murekezi bashyingiranwe byemewe n’amategeko,mu birori byitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye by’Abanyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa