skol
fortebet

Yahuye n’uruva gusenya nyuma yo kwica mugenzi we amuhoye ideni ry’amashilingi 50

Yanditswe: Friday 04, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abagabo babiri bakuru batakaje ubuzima bwabo kuri uyu wa Kane ahitwa Lokichar, mu ntara ya Turkana muri Kenya, bapfuye ideni ry’amashilingi 50 yo muri iki gihugu.

Sponsored Ad

Umwe mu bapfuye yateye icyuma mugenzi we mu gituza amuhora kutamwishyura amashlingi 50 yamusigayemo ubwo yamugurishaga inkoko.

Umugabo watewe icyuma yahise apfa gusa uwakimuteye yahise ahunga abaturage bari bariye karungu bashaka kumwica.

Ikinyamakuru Citizen kivuga ko guhunga k’uyu ntacyo kwamumariye kuko aba bantu bamufashe bamutera amabuye arapfa.

Umwe mu bari bahari yabwiye Citizen Digital ati "Yagerageje guhunga ariko abaturage bari barakaye cyane bamufashe.Bahise bamutera amabuye mpaka apfuye.

Imirambo y’aba bombi yahise ijyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Lodwar Teaching and Referral Hospital.

Abasaza bo muri aka gace bamaganye ubu bwicanyi basaba urubyiruko kwirinda urugomo igihe bashwanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa