skol
fortebet

Aba-Bishops bakomerekeje umutima wa Gitwaza basabye imbabazi

Yanditswe: Friday 09, Aug 2019

Sponsored Ad

skol

Umwaka wa 2016 na 2017 ni imyaka yabaye mibi cyene kuri Zion Temple dore ko ari bwo humvikanye intambara y’amagambo hagati ya Apotre Gitwaza n’aba Bishops bari ibyegera bye. Aba ba Bishops bashakaga kumuhirika ku buyobozi bwa Zion Temple, biza kumenyekana barirukanwa. Kuri ubu rero basabye imbabazi.

Sponsored Ad

Umwaka wa 2016 na 2017 ni imyaka yabaye mibi cyene kuri Zion Temple dore ko ari bwo humvikanye intambara y’amagambo hagati ya Apotre Dr Paul Gitwaza n’aba Bishops bari ibyegera bye. Aba ba Bishops bashakaga kumuhirika ku buyobozi bwa Zion Temple, biza kumenyekana barirukanwa. Kuri ubu rero aba ba Bishops basabye Imana imbabazi, bazisaba Zion Temple ndetse bazisaba n’isi yose.

Aba Bishops birukanywe na Zion Temple harimo Bishop Dieudonne Vuningoma, Bishop Bienvenue Kukimunu, Bishop Claude Okitembo Djessa, Pasiteri Kamanzi Patrick na Bishop Richard Muya. Aba bose bashinjwaga gutangiza itorero mu buryo bw’ibanga bakaritangiza Apotre Dr Gitwaza atabizi, bagashinjwa kugumura abakristo ba Zion Temple ndetse no gukwirakwiza ibihuha mu bakristo basebya Apotre Gitwaza.

Ibi byo guhagarika burundu abari ibyegera bya Gitwaza, byatangarijwe muri Zion Temple Gatenga ndetse binanyuzwa kuri Authentic Tv, Televiziyo y’itorero Zion Temple, mu materaniro yabaye ku Cyumweru tariki 7 Gicurasi 2017. Nubwo Apotre Gitwaza yabahagaritse muri Zion Temple, yabasabiye umugisha w’Imana, abasabira kuyoborwa n’Imana, kugira amahirwe y’Imana ndetse no kuyobora neza ku Mana umukumbi wayo. Yabwiye abakristo ba Zion Temple baba bifuza gukurikira abo yirukanye, ko abahaye uburenganzira, gusa ngo nibifatanya nabo ntibazagaruke muri Zion Temple.

Apotre Gitwaza yashinje aba ba Bishops kumumenyera no kutamwubaha nk’Umuyobozi Mukuru. Yagize ati:

“Hari igihe ubana n’umuntu nta be iki, nta be umukozi, mukaba abavandimwe, uko ni ko nari mbanye n’aba Bishops.… Ikintu cya mbere gikomeye mbona njyewe naba narazize, ni ukumenyerana ntitwubahane kuko numvaga itorero twarigira umuryango. Uyu munsi mpagaze aha nk’umuyobozi wa Zion Temple, mpagaze aha nk’umuntu waciye muri ibi bintu byose ariko nkagerageza gutuza, guceceka no kwihangana no kwirinda kuvugavuga, mpagaze aha ngo mberurire ukuri.”

Apotre Dr Paul Gitwaza yeruye avuga ko abari ibyegera bye abahagaritse muri Zion Temple ndetse abavuga amazina. Ntiyanavuze ko wenda abahagaritse mu gihe cy’agateganyo ahubwo yashimangiye ko abahagaritse burundu ndetse avuga ko batazongera na rimwe kuvuga ubutumwa muri Zion Temple ku isi. Yagize ati:

"Mpagaze aha kugira ngo mbabwire ko nyuma y’ibi byose Bishop Bienvenue Kukimunu, kuva uyu munsi ntazongera kuvuga ubutumwa muri Zion Temple zose kuko yarahemutse, Pastor Claude Okitembo Djessa wamushyigikiye na we ni uko ntazongera kuvuga ubutumwa muri Zion Temple zose, Bishop Dieudonne Vuningoma na Bishop Richard Muya nabo nuko ntibazongera kuvuga ubutumwa muri za Zion Temple aho ziri hose, Patrick Kamanzi ntazongera kuba pasiteri muri Zion Temple".

Apotre Gitwaza yakomeje agira ati: “Bavandimwe abo ni bo ba Bishops mbabwiye bagerageje kwitwara nabi ntibakunda umurimo,.. abarimo bakuraho Zion Temple burundu, naravuze ngo ibi sinabyihanganira, mbikomeje Imana yazabimbaza. Bavandimwe ndabizi ko mubakunda bamwe ni ba So, ni ba nyokorome,.. ubaye uri hano ukaba ushimye kujya gukorana nabo aho bazakorera hose. Reka nkwibutse ikintu, World Revival Centre ya Bienvenue nyihaye umugisha, aho aba Bishop bazakorera mpahaye umugisha, n’umukristo wifuza gufatanya nabo, mu izina rya Yesu azabasange tuzamuha uruhushya, ntuzagende wihishe, gusa nugaruka muri Zion Temple uzaba umushyitsi, niduhagurutsa abashyitsi badusuye uzahaguruka.”Icyakora n’ubwo yabirukanye yabarekeye ama Title bari bafite mu murimo w’Imana.

ABAKOMEREKEJE UMUTIMA WA GITWAZA BASABYE IMBABAZI

Nyuma yo kwakwa inshingano bari bafite ndetse bagahagarikwa muri Zion Temple, aba Bishops bari ibyegera bya Gitwaza bahise batangiza itorero ryitwa ‘World Revival Centre’ rikorera i Burayi no mu Rwanda ku Kicukiro kuri Sports View Hotel. Hari amakuru yavugaga ko bashakaga kurega mu nkiko Apotre Gitwaza na Zion Temple kuko birukanywe mu buryo butubahirije amategeko, gusa kuri amakuru ahari ni uko bicaye hamwe bagasanga nta nyungu ziri mu guhangana, bagahitamo gusaba Imana imbabazi ndetse bakazisaba abakristo bose ku isi.

Bishop Claude Djessa Berger ni we wayoboye igikorwa cyo gusaba imbabazi. Yari ari kumwe na bagenzi be ari bo Bishop Muya na Bishop Bienvenue ndetse yavuze ko hari abandi ba Bishops batabashije kuboneka barimo; Bishop Vuningoma Dieudonne na Bishop Kaberuka. Basabye imbabazi kuri iki Cyumweru tariki 04/08/2019 mu giterane cyitwa Revival Festival cyabereye ku Kicukiro mu mujyi wa Kigali.

Imbere y’iteraniro, Bishop Djessa Berger yahamagaye bagenzi be, basaba Imana imbabazi, bazisaba kandi abakristo bose ba World Revival Centre, abakristo ba Zion Temple, abanyarwanda bose n’isi yose. Bishop Claude Djessa Berger yavuze ko Imana yo mu ijuru ari yo izi ibyo bakoze n’ibyo batakoze. Yavuze ko atari ‘abamarayila’, gusa asaba imbabazi z’ibyo batitwayemo neza mu myaka irenga 20 bari bamaze muri Zion Temple. Yagize ati:

"Hamwe n’aba bahagaze hano, hari Bishop Dieudonne na Bishop Kaberuka, Imana yo ubwayo izi ibyo twakoze, ntabwo turi abamarayika ariko turabasaba imbabazi, bamwe muri mwebwe muratuzi tutaraba Revival Centre, muratuzi dukorera Imana muri Zion temple hamwe n’abandi bene data…Bamwe muri twebwe Imana ibohereza muri iki gihugu, kwari ukugira ngo dushyire hamwe, tugire ubumwe tubwirize ubutumwa bwiza bwa Kristo. Ibyo ni byo twakoze imyaka irenga 20.

Twatangiriye ku karago kugeza mu kwaguka hirya no hino kwa ririya torero (aravuga Zion Temple). Twaje mu gihugu kitari gifite imbaraga kubera amateka yacyo, icyari kituzanye kwari ukubwiriza urukundo, gukunda Imana, gukunda mugenzi wawe, kwiyunga n’Imana no kwiyunga na mugenzi wawe. Imyaka irenze 20 ibyo ni byo twavugaga, kubabarirana, gukundana, kwiyunga, ubwo ni bwo butumwa bw’ibanze bw’ishingiro twari dufite".

Bishop Claude Djessa Berger yakomeje avuga ko umunsi umwe batewe na satani, birangira batitwaye neza imbere y’abakristo, imbere y’Imana n’imbere y’igihugu. Mu izina rya bagenzi be bari bari muri iki giterane basabiyemo Imbabazi kimwe n’abatari bahari, yavuze ko ibyo bakoze bidakwiriye kuko abakozi b’Imana badakwiriye gushwana. Yanavuze ko igihe hari icyo abakozi b’Imana batumvikanyeho baba bakwiriye kwiyunga bakababarirana, umwenda wanduye bakawufurira mu muryango. Yavuze ko bigayitse kubona abakozi b’Imana batukanira ku ruhimbi no mu itangazamakuru. Yagize ati:

"Ariko umunsi umwe satani yaraje aratwinjirira, ntitwitwaye uko byari bikwiriye imbere y’Imana, imbere yanyu, imbere y’igihugu, imbere y’isi yose. Abakozi b’Imana ntabwo bashwana, n’iyo bagira ibyo batiyumvikanaho baragaruka bakiyunga, bakababarirana, umwenda wanduye bakawufurira mu muryango. Ntabwo batukanira ku ruhimbi, mu itangazamakuru. Ntabwo bagambanirana nta nubwo baca ibyuho mu bantu ngo babarememo ibice byabo, ibyo si byo twari dukwiriye gukora. Ku bw’amahirwe macye ariko twarabikoze".

Bishop Claude Djessa Berger yahise ahamagara Bishop Muya ndetse na Bishop Bienvenue bamusanga imbere ku ruhimbi, bapfukama hasi basaba imbabazi. Bazisabye iteraniro, Imana, Zion Temple, igihugu n’isi yose. Yasabye abakristo ko babasengera babarambitseho ibiganza. Yavuze ko bababaje cyane abakristo, bakoza isoni ndetse basuzuguza Itorero Umubiri wa Kristo. Yavuze ko ibyo babwirizaga mu rusengero atari byo bakoze ubwo bakimbiranaga na Zion Temple. Yagize ati:

"Ndasaba Bishop Muya aze hano imbere, na Bishop Bienvenue aze, abo mpamagaye hano imbere bari mu itsinda twitaga iry’abatangizi, ni bo bari ubwonko bw’uriya murimo. Twarabababaje, mutubababarire. Twarabababaje, twabakojeje isoni, kubera imyitwarire yacu, itorero umubiri wa Kristo ryarasuzuguwe muri uyu murwa no muri iki gihugu, twaritanyaguye hagati yacu kurusha n’abatizera, ibyo twigishaga ntabwo ari byo twakoze".

Bishop Claude Djessa Berger yasabye abakristo kumujyanira ubutumwa kuri Zion Temple;

Yagize ati: “Ubu ngubu dutangiye iyi nzu nshya, turabasaba imbabazi, mutubabarire. (abakristo bahise bakoma amashyi menshi). Hamwe n’aba bahagaze hano, hari na Bishop Dieudonne na Bishop Kaberuka Imana yo ubwayo izi ibyo twakoze, Imana izi n’ibyo tutakoze ariko turabasaba imbabazi. Mugende mutubwirire benedata bo hakurya mu Gatenga ko tukiri abavandimwe nabo batubabarire. Muturebere mu buntu bw’Imana, mudushyigikire mu murimo w’Imana, twese hamwe twigire imbere dutere imbere mu rugendo rujya mu ijuru.“

Yasoje asaba imbabazi Kigali n’u Rwanda. Yagize ati “Turasaba imbabazi n’umurwa wakozwe n’isoni, turasaba imbabazi igihugu twakomerekeje, turasaba imbabazi n’ibihugu twakomerekeje, twese hamwe n’abashumba duhagarariye, ndabasaba muhaguruke. Tugiye gupfukama imbere y’Imana n’imbere yanyu, mudusengere, kugira ngo Imana idufashe. Mutwerekezeho ibiganza, hanyuma mudusengere, turabibasabye.”

Bahise bapfukama hasi, abakristo barabasengera. Basenze barimo no kuririmba indirimbo yitwa ‘Mpa amavuta’ ya James & Daniella irimo aya magambo “Mpa amavuta mu itabaza, Mwami wanjye mpore naka, ubwo uzaza uzambonere kure, Mwami wanjye tuzajyane.”

Bimwe mu byo Apotre Dr Gitwaza yapfaga n’abari ibyegera bye harimo ubukene itorero Zion Temple ryari rimazemo iminsi aho abakozi bari bamaze amezi agera muri atanu badahembwa, kwinubira uburyo yaboherezaga hanze ya Kigali mu gihe bo bashakaga kubona intebe z’icyubahiro muri Kigali na cyane ko bavugaga ko bagize uruhare rukomeye mu gutera imbere kwa Zion Temple. Bashakaga kandi umushahara wa Miliyoni imwe ku kwezi mu gihe bari basanzwe bahembwa ibihumbi 400.

Ikindi batumvaga neza ni uburyo Status ya Zion Temple ivuga ko Apotre Dr Gitwaza ari we muyobozi mukuru udasimburwa wa Zion Temple, mu gihe nyamara nabo iyo ntebe itabagwa nabi. Ibi biri mu byatumye bashaka uko bahindura status rwihishwa, baza kuvumburwa birangira beretswe umuryango muri Zion Temple. Hari amakuru avuga ko aba ba Bishops bashakaga guhindura izina rya Authentic Radio bakayita ‘Power Fm’.

Apotre Paul Gitwaza yatangaje ko abashakaga kumuhirika ku buyobozi ari nabo bagiye bamushinja ubusambanyi no gukorana na satani, ibintu byamubabaje cyane. Icyakora aba ba Bishops mu gusaba imbabazi kwabo ntibigeze bererura ngo bavuge ibyo bakoze n’ibyo batakoze ahubwo bavuze ko Imana ari yo ibizi byose. Gusa bavuze ko bitwaye nabi, bagayisha itorero ry’Imana aho bishinja cyane gushwanira ku ruhimbi no mu itangazamakuru.

Mu buhamya Gitwaza yatanze mu rusengero ubwo yavugaga ukuri ku kibazo cyari kiri muri Zion Temple, yavuze ko atigeze akubita Bishop Bienvenue, gusa ngo iyo aza kugira inkoni aba yaramukubise ndetse ngo si igitangaza kuko na Yesu hari abo ngo yakubise. Impamvu aba yaramukubise ni uko Bishop Bienvenue yari yiyemeje kuvuma salon yashinzwe na Apotre Gitwaza washakaga uko yabona imishahara y’abashumba muri Zion Temple. Kuba Bishop Bienvenue yari agiye kuvuma salon, ni byo byarakaje cyane Apotre Gitwaza. Gitwaza yunzemo ko ari ikosa rikomeye kubona hari umuhanuzi w’umwana ushaka guhanura ku ngufu imbere y’Intumwa imubereye umuyobozi. Yagize ati:

"Narahagurutse ndamucyaha, sinamucyashye nk’ubabaye, namucyashye nka Apotre nk’Intumwa, ndamubwira nti ceceka muri uyu mwanya, ntabwo ufite ububasha bwo guhanura aho ndi ntuzongere no kwibeshya ngo uri prophet (umuhanuzi) imbere yanjye, ni njye wakwigishije uko bahanura, ni njye wakwigishije gusoma ijambo, nkwigisha uko bigisha ijambo ry’Imana, ndagusengera imizimu ikuvamo, ujye wifatira abandi uhanure imbere yabo apana imbere yanjye, nta muhanuzi muto uhanura imbere y’umuhanuzi mukuru keretse yabimwemereye. Kubw’izo mpamvu ndagutegetse icara.

Aho ni ho havuye induru bababeshya ngo nakubise Bishop Bienvenue. Ibyo ni byo bujuje i Burayi ngo nakubise Bienvenue, iyo ngira inkoni mba naramukubise, ariko si cyo nari ngambiriye kuko na Yesu na we yarabakubise, si byo nari ngambiriye nashakaga kumwereka ko birya bamenyereye ngo turareshya sibyo. Abantu barahagurutse basaba imbabazi, we arahaguruka ngo agiye kuvuma nk’umuhanuzi. Yahanuraga imbere ya nde, imbere y’abana be nta kibazo,ariko imbere ya Gitwaza ntibishoboka.”

Ibitekerezo

  • Iyi nkuru nta kuri kurimo,basabye imbabazi kubyabaye byose,bitandukanye nibyo mwanditse,bigaragara ko iyi nkuru yanditswe ku nyungu za Gitwaza.
    ikindi ntabwo bigeze bashaka kumuhirika,ibyo nibinyoma bya Gitwaza akoresha muri media

    Tujye tumenya ko bene ibi byitwa "IMBUTO Z’ISI".Abakristu nyakuri barangwa no gukundana nkuko Yesu yavuze muli Yohana 13:35.Byerekana ko abakuru b’amadini icyo baba bashaka ari amafaranga n’ibyubahiro.Mwibuke mu minsi yashize ubwo abakuru ba ADEPR bose mu rwego rw’igihugu bafungwaga babashinja kunyereza 3 milliards/billiards Frw.Ikintu cyerekana ko umuntu akorera Imana,ni ukuyikorera utagamije amafaranga,kubera ko muli Matayo 10:8,Yesu yadusabye gukorera Imana ku buntu.None amadini asigaye ari Business.

    Bagize neza gutangira urugendo rwo gukira imitima. Gusa si abamarayika nkuko babivuze ariko icyo nabagiraho inama, nibave muri diplomacy y’abanyamadini. Bagende basange Gitwaza biherereye bamusabe imbabazi niba baramuhemukiye koko

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa