skol
fortebet

Burundi: Ndayishimiye uherutse gutsinda amatora yabyukiye mu kiliziya gushimira Imana [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 07, Jun 2020

Sponsored Ad

Kuri iki cyumweru,Ndayishimiye Evariste uherutse gutorerwa kuyobora Uburundi mu matora yo ku wa 20/5/2020,yifatanyije n’abakirisu gatolika bo muri paruwase ya Bugendana mu misa yo ku munsi mukuru w’Ubutatu butagatifu.

Sponsored Ad

Kuwa Kane w’iki Cyumweru, nibwo urukiko rushinzwe kurengera itegeko nshinga ry’u Burundi rwemeje ko Bwana Ndayishimiye Evariste uzwi ku izina rya NEVA ariwe watsinze amatora y’umukuru w’igihugu bidasubirwaho.

Ndayishimiye Evariste akomeje kugaragaza ko nawe azagera ikirenge mu cya Perezida Nkurunziza mu gukangurira Abarundi gusenga no kwiyegurira Imana.

U Rwanda kimwe n’ibindi bihugu bitandukanye bwoherereje u Burundi ubutumwa bwo kubifuriza amahoro, n’intsinzi kubera Perezida wabwo mushya Maj. Gen. Ndayishimiye Evariste.

Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Rwanda yaraye yandikiye iy’u Burundi iyimenyesha ko yishimiye gutorwa kwa Evariste Ndayishimiye watsinze amatora y’umukuru w’igihugu yabaye kuwa 20 Gicurasi 2020.

Kuwa kane tariki ya 04/06/2020 nibwo urukiko rushinzwe kurengera itegeko nshinga mu Burundi rwemeje ko ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi CNDD-FDD rihagarariwe na Gen.Evariste Ndayishimiye ari ryo ryegukanye intsinzi mu matora ya Perezida,Abadepite n’abayobozi ba Komini yabaye ku wa 20 z’ukwezi kwa gatanu 2020.

Amajwi y’agateganyo y’ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu mu Burundi yatangajwe mu minsi ishize,yerekanye ko Gen. Evariste Ndayishimiye wa CNDD-FDD yagize 68,72%; agakurikirwa na Agathon Rwasa wa CNL wagize 24,19%.

Ndayishimiye watorewe kuyobora u Burundi ni muntu ki?

Evariste Ndayishimiye yari asanzwe ari umunyamabanga mukuru w’ishyaka riri ku butegetsi rya CNDD-FDD, umwanya ariho guhera mu kwezi kwa munani mu mwaka wa 2016.

Afatwa nk’inshuti magara ya Perezida ucyuye igihe Pierre Nkurunziza.

Bwana Ndayishimiye w’imyaka 52 y’amavuko, yavukiye muri komine Giheta mu ntara ya Gitega iri rwagati mu Burundi. Ni nayo irimo usigaye ari umurwa mukuru w’igihugu ari wo Gitega.

Azwi nk’umwe mu bari abasirikare bakomeye ubwo ishyaka CNDD-FDD ryari rikiri umutwe w’inyeshyamba, mu ntambara yadutse mu Burundi nyuma y’iyicwa rya Perezida Melchior Ndadaye wabaye perezida wa mbere wari utowe mu buryo bwa demokarasi mu kwezi kwa cumi mu 1993, amaze amezi atatu ku butegetsi.

Bwana Ndayishimiye ari mu barokotse ubwicanyi bwakorewe abanyeshuri b’Abahutu kuri Kaminuza y’u Burundi mu kwezi kwa gatandatu mu 1995, bituma asanga abandi barwanyi b’uwo mutwe w’inyeshyamba, icyo gihe witwaga CNDD, ishami ryawo rya gisirikare rikitwa FDD.

Uwo mutwe wari uyobowe na Léonard Nyangoma wawushinze mu 1994.

Nyuma yaho uwo mutwe wiswe CNDD-FDD umaze kwinjira mu masezerano y’amahoro y’i Arusha muri Tanzania mu mwaka wa 2000, Jenerali Majoro Ndayishimiye yakoze mu biro bikuru bya gisirikare.

Nyuma yaje kugirwa Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu kuva mu 2006 kugera mu 2007, mbere yuko agirwa umunjyanama mu bya gisirikare mu biro bya perezida.

Yashakanye na Angélique Ndayubaha, ubu bakaba bafitanye abana umunani.

Mu kwiyamamaza kwe, Bwana Ndayishimiye yashyize imbere gahunda zirimo ibijyanye no gukomeza inzego z’umutekano n’ubwirinzi, gukomeza urwego rw’ubucamanza, imiyoborere myiza, imibereho y’abaturage, ibijyanye n’urwego rw’ubuzima, kurwanya ibura ry’akazi (ubushomeri/chômage), guteza imbere ibijyanye no kubungabunga ibidukikije, umuco n’imikino.

Mu kwiyamamaza kwe kandi yagarutse kuri gahunda z’ubukungu bushingiye ku buhinzi n’ubworozi, umutungo kamere, ubucuruzi, gutwara abantu n’ibintu, n’ibijyanye n’inganda.

Evariste Ndayishimiye yasezeranyije gukomeza umubano n’amahanga ndetse n’umubano hagati y’u Burundi n’imiryango itandukanye.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa