skol
fortebet

Gasabo:Intumwa James Muhire yandikiye Perezida Kagame amusaba ko ururimi rw’umwuka wera rwongerwa mu ndimi zivugwa mu Rwanda

Yanditswe: Thursday 05, Mar 2020

Sponsored Ad

Kuri uyu wa 04 Werurwe 2020 nibwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiriye ibaruwa yanditswe n’uwiyise Intumwa Muhire James asaba perezida wa Repubulika ko ururimi rw’umwuka wera rwakemerwa n’itegeko nshinga rya Repubulika.

Sponsored Ad

Abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga bibajije byinshi kuri iyi baruwa y’uyu mugabo ndetse bamwe baramunenga karahava.

Muri iyi baruwa uyu James yakoresheje imirongo ya Bibiliya mu kwereka Perezida wa Repubulika ko uru rurimi rw’umwuka wera rukwiriye kwemerwa nk’ururimi rwa 5 rwemerewe gukoreshwa mu Rwanda.

Apotre James yemereye abanyamakuru ko ariwe wanditse iyi baruwa kubera ishyaka afitiye umurimo w’Imana no gusaba ko ururimi rw’umwuka wera rwemerwa rugakoreshwa nk’izindi ndimi ntibibe iby’abarokore gusa.

Amakuru avuga ko uyu Apotre Muhire James yiyise Apotre kubera ko asanzwe ari umwanditsi w’ibitabo n’umuvugabutumwa gusa ngo nta torero ahagarariy ekuko aho ageze bavuga Izina ry’Imana yicara agatega amatwi.



Intumwa Muhire yasabye Perezida Kagame ko ururimi rw’umwuka wera rwemerwa mu Rwanda

Ibitekerezo

  • Numva uyu mugabo nawe bamutegera imugeza kuri 15 agasanga Sekikubo .

    Cyakora Imana irihanga pe !!!! cyakora abayobowe n Imana nabadutuburira bazajya bagenda bigaragaza buke buke tutabibasabye !!!!

    Uyu nta kindi ashaka uretse “kumenyekana”.Aba biyita Intumwa kugirango babone uko barya amafaranga y’abantu.Intumwa nyakuri za YEZU,wazibwirwaga nuko zagendaga zizura abantu,zigakiza n’abamugaye aho zigeze hose.Urugero,Intumwa Philipo yageze mu mujyi wa Samariya,akiza abamugaye bose.Byisomere muli Ibyakozwe 8:7,8.Ku byerekeye urwo RURIMI rw’umwuka wera babeshya ko bavuga,aba biyita Abarokore ni ibyo baba babeshya ngo bavuga indimi.Bible yerekana ko,kuli Pantekoti yo mu mwaka wa 33,Abigishwa ba YEZU bavuze indimi zumvwa n’abantu bose bali aho.Ntabwo ari URURIMI rw’umwuka wera bavuze,ahubwo ni umwuka wera wabahaye kuvuga indimi zisanzwe (living tongues).Bavuze Icyarabu,Aramean,Ikigereki,Ikilatini,etc…Impamvu bazivuze,bagirango “babwirize abantu,buri wese yumve mu rurimi rwe ijambo ry’Imana”.Byisomerere muli Ibyakozwe 2:6-12.Imana idusaba “GUHUNGA” aba biyita Intumwa z’Imana ,nyamara bagamije ifaranga.Niyo mpamvu muli Abaroma 16:18 havuga ko ari abakozi b’inda zabo.Kubamenya biroroha kuko bagenzwa no kubeshya hamwe no kurya amafaranga y’abayoboke babo.

    Uretse gukangata,uyu ntabwo azi ibyo avuga.Ndibuka ko nange nigeze kuvuga ko ndi Umurokore.Nkabeshya abantu ko mvuga indimi nahawe n’umwuka wera.Hanyuma nkivugisha ibintu nshatse byose bakemera.Urugero,naravuga ngo manataraka ndomero hunga semina eterama….,abantu bakemera.This is stupidity.Ntabwo ari ururimi.Mu Gifaransa babyita “gazouillis”.Imana tugira nuko Kagame azi bene aba bateka umutwe.Muribuka Kagame atubwira ukuntu Pastor yamusanze muli Office,akamubeshya ko Imana yamumutumyeho.Ngo Kagame yamubajije impamvu Imana itamwibwiriye,igahitamo Pastor.Yahise amusaba kutazagaruka muli Office ye.These are crooks.
    Baba bateka imitwe biyita abakozi b’imana.

    Hahhhhhhh! ariko buriya mubona hari igisigaye ngo Isi irangire??? ubwo uyu nawe aragirango amenyekane ariko Sakindi uransekeje uti wabeshyaga abantu ngo uravuga mu ndimi byose biterwa n’ubujiji pe! gusa gusobanukirwa ni ibya mbere ariko rwose president wacu yaragowe nuyu nawe ubu arumva ari mu kuri afite n’ishema ryo kwandikira President, izo ndimi z’umwuka se yazigumaniye di?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa