skol
fortebet

Ijambo ry’umunsi:Agira ibintu byose bishya-Rev.Nibintije

Yanditswe: Sunday 29, Dec 2019

Sponsored Ad

Kandi uriya wicaye ku ntebe y’ubwami yaravuze ati: "Reba njyewe ngira ibintu byose bishya ,ibingibi kugira ngo uze kubyumva neza uraza gusoma" (Ibyahishuwe 21:5).

Sponsored Ad

Iyo Imana yashyize inzozi mu mutima wawe,iyo Imana yashyize isezerano mu mutima wawe,inashyira buri kimwe cyose mu mutima wawe ngo uzabashe kugera kuri bya bindi byose wifuza.

Imana ntago yagusaba gukora ikintu kandi nta mbaraga zihagije ufite zo kugikora ibi ngibi bivuze ko bya bindi byose wumva ko uzakora uzabigeraho kuko Imana ibishaka.

Ijambo ry’Imana rivuga ko Imana ishyira ibyifuzo mu mutima wacu kimwe n’uburyo tuzahangana nabyo.

Muri aka kanya rero menya ko utitaye ku ho wavuye utitataye kuri byose byakubayeho,utitaye ku hahise hawe Imana ishaka kukugira mushya.

Imana irashaka kuguha intangiriro nziza y’ubuzima ,niba ukeka ko hari ibintu wabuze mu buzima,niba ukeka ko igihe cyawe cyatambutse ibuka ko uyu munsi ari mushya, ko Imana igiye kugukoreramo ibitangaza,uri umuntu mushya kandi Imana ifite byinshi byiza ishaka ku buzima bwawe,

Niba hari ibyo warose bigapfa iki ni cyo gihe cyo kongera kurota izindi nzozi ibi urabikora kuko Imana imaze kugusezeranya ko ibintu byose igiye kubigira bishya mu buzima bwawe guhera uyu munsi.

Imana iguhe umugisha!

Nibintije Evangelical Ministries International(NEMI)
[email protected]
+14123265034 whatsap

Ibitekerezo

  • Abantu bakubonamo ko ntacyo uzimarira wakora iki?

    Iri jambo riramfashije cyanee!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa