skol
fortebet

Imana ishaka ko ugira amahitamo meza-Rev.Nibintije

Yanditswe: Saturday 15, Feb 2020

Sponsored Ad

Abagalatiya 5: 13-16."3.

13.Bene Data, mwahamagariwe umudendezo, ariko umudendezo wanyu ntimukawugire urwitwazo rwo gukurikiza ibya kamere, ahubwo mukorerane mu rukundo,

14.kuko amategeko yose asohorera mu ijambo rimwe ngiri ngo “Ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda.”

15. Ariko rero nimushikurana mugaconshomerana, mwirinde mutamarana! Imirimo ya kamere n’imbuto z’Umwuka

16. Ndavuga nti “Muyoborwe n’Umwuka”, kuko ari bwo mutazakora ibyo kamere irarikira

Sponsored Ad

Nshuti ya NEMI

Umuntu ntabwo yakwita ku byo abandi bitaho n’ibyo batitaho yinjira mu muryango mugari agamije kwisenyera.

Ahubwo yinjira adatekereza ku ngaruka byamugiraho, uyu muryango ariko wo utandukanye cyane n’indi yose.

Tugomba guhitamo kuwucamo ubundi tukaba twizeye neza ko tugiye mu ijuru twasezeranyijwe.

Kunyura muri aka kayira gafungunye cyane bisaba kwizera, umuco, kuba ufite intego, ndetse no gusoma bibiliya umunsi ku wundi kugirango dukomeze kuba turi kumwe n’Imana.

Mu gihe cyose uhisemo Christo uba ushyize umutima wawe mu nzira y’inzitane.
Mu by’ukuri buri muntu wese agira ibyo yizera,buri wese agira ibyo akunda ndetse n’ibyo yizera.

Buri wese hari icyaha runaka kiba kimukomanga aba ashobora gukora byoroshye kurenza ibindi.

Ibirenge byacu bishobora kuguma muri uyu muhanda ugoye ariko umutima wacu wahavuye kare.

Uko duhitamo cyane inzira zerekeye ibyaha ni nako imitima yacu yinjira cyane mu by’isi mu buryo tutapanze.

Tubwira imitima yacu ko turi kwakira ubwisanzure bw’isi kandi ko ari uburenganzira bwacu gukora ibyo dushaka, ariko mu by’ukuri turi kwishimira ubusa kuko ibyishimo nyabyo biri ku kubaha Imana.

Nibyo koko inzira igoye ishobora kugorana kuyikurikiza, ariko Imana itwizeza kudufasha ndetse n’ibihembo kubantu babashije kuyinyuramo, gucungurwa ndetse n’umunezero uyu munsi .

ESE WAHISEMO INZIRA IGOYE?????

Imana idufashe..!

Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)
[email protected]
+14123265034(WhatsApp)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa