skol
fortebet

IZINA RYE NI URUFUNGUZO – Rev. /Ev. Eustache Nibintij

Yanditswe: Wednesday 01, May 2019

Sponsored Ad

Umukozi w’Imana Rev. / Ev. Eustache Nibintije, umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “ Nibintije Evangelical Ministries” asigaye adufasha mu kugabura ijambo ty’Imana nkuko yamuhaye umuhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa n’iki.

Sponsored Ad

Uyu munsi yaduteguriye inyigisho yahaye umutwe ugira uti“ Izina rye ni urufunguzo”.

1 Korinto 6:11: “Kandi bamwe muri mwe mwari nka bo ariko mwaruhagiwe mwarejejwe, mwatsindishirijwe n’Umwuka w’Imana yacu mu izina ry’Umwami Yesu Kristo”.

Hari ikintu kimanuka mu mubiri wacu gifite imbaraga zikora ibitangaza iyo duhamagaye izina rya Yesu Kristo.

Cyera nkiri umwana twavaga kwiga twagera murugo ababyeyi bamaze kutugaburira, bakundaga kumbwira kujya kuragira amatungo yacu. Muri icyo gihe nakunze kwitegereza uko amatungo yarishaga yihuta, ariko byagera aho ari atuje ndetse twanageze imuhira najya kubona nkabona ari gukanjakanja.

Byansabye kubaza ababyeyi impamvu, bambwira ko aba arimo kuza ibyo yarishije maze akabikanja neza bikabona gukora umurimo wabyo mu mubiri w’ayo matungo. Nabonye ari ubwenge Imana yahaye amatungo.

Iyo usomye ijambo ry’Imana cyangwa inyigisho z’Imana, maze ukongera ugafata umwanya witonze ukongera ukaritekerezaho neza ntakikurangaza, nta majwi wumva y’ibikoresho bya muzika, nta bantu barimo ku kurangaza rya Jambo ukongera ukarimira nk’uko umuhanuzi Ezekiyeli yariye umuzingo w’ijambo ry’Imana, rya Jambo ry’Imana niho ritanga ubufasha bwo mu rwego rwo hejuru mu buzima bwawe.

Hari ibintu Bibiliya itubwira ariko ntitubashe kubyumva neza kuko tuba dufite ibindi biba biturangaza, ariko bitavuze ko tutaryumvise. Bibiliya itubwira ko Imana yakoze mu mibiri yacu inzu yayo, cyangwa se office-Ibiro yayo ( mu mitima yacu) ni umwuka wera.

Usibye n’ibyo gusa, ariko iyo uhamagaye mu izina ryayo uba uhamagaye ikintu ifite cyose, bishaka kuvuga ubuhamagaye ubuzima bwiza ari hano ku isi ndetse n’ubuzima bw’ejo.

Uba uhamagaye amahoro yayo kuza muri wowe, uba uhamagaye imbaraga zayo zikora ibitangaza, uba uhamagaye ibyiringiro byayo ndetse n’umunezero wayo, uba uhamagaye gukiza kwayo, uba uhamagaye kubohora kwayo muri wowe kandi uba uhamagaye kubabarira kwayo muri wowe ndetse n’ibindi.
Biba bimeze nko kwakira urufunguzo rw’inzu yuzuye ubutunzi kandi bugahita buba ubwawe.

Ushobora kubona urwo rufunguzo mu ntoki zawe, ushobora kubwira bagenzi bawe ibijyanye n’urwo rufunguzo, kandi ugomba kumenya ko ufite uburenganzira bwo kurukoresha igihe cyose ndetse n’ahantu hose uri.

Yaba ugiye kuryama, yaba igihe uri muri office (ibiro) yawe aho uri gukorera, ndetse ushobora kurukoresha ufungurira umuntu runaka mutari kumwe munzu imwe, mu gihugu kimwe cyangwa ku mugabane umwe.

Ushobora kurukoresha ku muntu uzi cyangwa utazi igihe cyose ushaka, ariko bigusaba gutera intambwe maze ukarukoresha ufungura umuryango mbere y’uko ubona iyo migisha iri muri wowe imbere.

Biradusaba gufata umwanzuro mu gihe wumva hari icyo Umwuka w”Imana arimo ku kubwira mu gihe uba urimo gusoma ijambo ijambo ry’Imana cyangwa wumva ijambo ry’Imana.

Ugomba kwinjira mu migisha y’Imana mu guhamagara izina rya Yesu Kristo. Hamagara izina rye kandi uhite winjirana n’ukwizera maze usingire icyo uyishakaho.
Ufite urufunguzo, kubera ibyo akira ubuzima bwiza buturuka muri we, akira imbabazi z’Imana, akira agakiza k’Imana, akira amahoro y’Imana n’umunezero wayo, akira ibisubizo by’ibibazo byawe, Halleluya!!!

Niba ubyizeye vuga ngo Amen! ndabyakiriye.

Ubu butumwa ni inyigisho zikomoka mu ijambo ry’Imana utegurirwa kandi ukagezwaho na Rev. / Ev. Eustache Nibintije, umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika.
Tel/Whatsapp: +14128718098
Email: [email protected]

Ibitekerezo

  • Amen Imana ni nziza cyane

    Mbese dukurikije Bible,tugomba Gusenga Yesu cyangwa Se wa Yesu?Reka turebe icyo Bible ivuga.
    Mu byukuri,Yesu yavuze ko Se amuruta (Yohana 14:28).Naho muli Matayo 4:10,Yesu yavuze ko "tugomba gusenga Se wa Yesu wenyine".Nta wundi tugomba gusenga.Nta na rimwe Abigishwa be banusengaga,ahubwo basengaga Se wa Yesu.Bafataga Yesu nk’Umugaragu w’Imana nkuko Ibyakozwe 3:13.Yesu asubiye mu Ijuru,ntabwo yareshye na Se,ahubwo yicaye iburyo bwe.Muli Yohana 20:17,Yesu yavuze ko "Imana ye ari nayo mana yacu".Yesu yasengaga Imana ndetse ayinginga nkuko Abaheburayo 5:7 havuga.Niyo yamuzuye kuko Atari kwizura.Imana Se wa Yesu,ntashobora gupfa nkuko Bible ivuga.Niyo yohereje Yesu ku isi.Nkuko Abakolosayi 1:15 havuga,Yesu ni ikiremwa cya mbere k’Imana (the first born of all creatures).Imana imaze kumurema "yamuremesheje ibindi bintu byose bisigaye" nkuko Abaheburayo 1:1-2 havuga.
    Bible ivuga ko iyo usenga Imana mu buryo budahuje na Bible,ntabwo Imana ikumva.Imana ishobora byose,ni imwe gusa nkuko Yesu yavuze muli Yohana 17:3.Yitwa Yehova,izina ry’igiheburayo nkuko n’andi mazina yo muli Bible akomoka ku Giheburayo.Niwe wenyine tugomba gusenga nkuko Yesu yadusabye muli Matayo 4:10.Ntabwo twasenga undi kandi Yehova ahari ntaho yagiye.Niwe wenyine ushobora byose,wenyine udapfa kandi niwe wazuye Yesu.Ntabwo Yesu yizuye.

    Urakoze cyane wowe witwa Mazina.What you say is true kandi ngushimiye ko waduhaye imirongo myinshi cyane itwereka ko tugomba gusenga Se wa Yesu wenyine nkuko Yesu badusabye muli Matayo 4:10.Ntabwo Yesu areshya na Se nkuko Yesu yivugiye muli Yohana 14:28.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa