skol
fortebet

Abangilikani bo mu Rwanda bamaganiye kure itegeko rishyigikira Abatinganyi

Yanditswe: Thursday 15, Jun 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuyobozi w’Itorero Angilikani ry’u Rwanda, akaba n’umuyobozi w’Umuryango uharanira gukurikiza ibyo Bibiliya yigisha, GAFCON, Laurent Mbanda yatangaje ko iri torero ritazigera rinyuranya n’amahame ya Bibiliya ngo rigendere mu buyobe ndetse ko ritazemera umuntu uribera umuyobozi kandi ari mu nzira itari iyo kwigisha ijambo ry’Imana. Musenyeri Mbanda yabivuze mu kiganiro n’itangazamakuru ubwo yarigezagaho uko Inama ya GAFCON iherutse kubera mu Rwanda yagenze.
Musenyeri Mbanda yasobanuye ko (...)

Sponsored Ad

Umuyobozi w’Itorero Angilikani ry’u Rwanda, akaba n’umuyobozi w’Umuryango uharanira gukurikiza ibyo Bibiliya yigisha, GAFCON, Laurent Mbanda yatangaje ko iri torero ritazigera rinyuranya n’amahame ya Bibiliya ngo rigendere mu buyobe ndetse ko ritazemera umuntu uribera umuyobozi kandi ari mu nzira itari iyo kwigisha ijambo ry’Imana.

Musenyeri Mbanda yabivuze mu kiganiro n’itangazamakuru ubwo yarigezagaho uko Inama ya GAFCON iherutse kubera mu Rwanda yagenze.

Musenyeri Mbanda yasobanuye ko itorero abereye umuyobozi riherutse kwamagana ubutinganyi abantu bakabifata nko kutubahiriza uburenganzira bwa muntu ariko ko kuri we ari ukwanga kujya mu buyobe.

Musenyeri Mbanda yashimangiye ko atakora amakosa yo gushyingira Ababana bahuje ibitsina kuko itorero rye ritabyemera kandi ijambo ry’Imana ritabyemera.

Ati “Twigisha ijambo ry’Imana kugira ngo abanyabyaha bakizwe, twigisha ijambo ry’Imana kugira ngo basobanukirwe inzira bakwiye kugendamo, twigisha ijambo ry’Imana kugira ngo bave mu byaha bajye mu gakiza”.

Musenyeri Mbanda avuga ko uwakumva ari mu buyobe ko hari uburyo bwinshi bwamufasha burimo guhabwa ubujyanama mu by’imitekerereze ndetse no gusenga kuko byose ari inzira yamufasha kandi ashobora kwigishwa agahinduka.

Ati “Ibyo byo kuvuga ngo ni uguhonyora uburenganzira bwabo si byo. None se bo bemerewe guhonyora ubwanjye? Umuco w’abo mu Burengerazuba ukomeje kujya kure y’ibyanditswe byera. Ni na yo mpamvu GAFCON yagiyeho.”

Yavuze ko inama ya GAFCON iherutse kubera mu Rwanda, yasize ishimangiye burundu ko Musenyeri w’Itorero Angilikani ry’u Bwongereza, Justin Welby atakibategeka ndetse kugeza ubu ngo amatorero ahuriye muri GAFCON batakimubona nk’umukozi w’Imana.

Ati “Nta n’ubwo icyo avuga tucyemera yewe ntabwo tugishyigikira kubera imyitwariye ye no kuyobora inama ziha rugari abatemera Ijambo ry’Imana. Tubona ko atagikwiriye kuyobora abahagaze ku Ijambo ry’Imana.”

Ku bijyanye n’inama Itorero Angilikani ry’u Bwongereza riri gutegura mu mwaka utaha izabera mu Butaliyani, iyobowe na Justin Welby, Musenyeri Mbanda avuga ko we atazaryitabira ndetse ko n’abo muri GAFCON bigoye ko bazajyayo.
Ati “Ntaho nzajya yanatumiye inama nyinshi ariko nta nimwe nigeze nitabira ni yo mpamvu ntazitabira ubutumire bwe”.

Musenyeri yasobanuye ko abatekereza ko nyuma yo gutandukana n’Itorero Angilikani ry’u Bwongereza hazabaho ikibazo cy’ihungabana ry’ubukungu, ko nta mwangilikani wo mu Rwanda ugomba gutega amaboko ku bo mu Burengerazuba bw’Isi by’umwihariko abashyigikiye ubutinganyi.

Ati “Tugomba kwigira. Kuva mu 1997 ntabwo nzi aho Itorero Angilikani ry’u Bwongereza n’iry’Amerika rifasha iry’u Rwanda. Kuva najya ku buyobozi nta mafaranga yabo ndabona. sinzemera kugurisha umutima wanjye kugira ngo mbone amafaranga”.

Musenyeri avuga ko abaterankunga beza nibaza azabakira ariko ko azajya abanza akareba abo bagiye gukorana muri iyo gahunda yo gushyigikira itorero rye kandi bari mu nzira Imana ishaka.

Ati “Ntabwo twanga umuntu wadutera inkunga; bazabaho, bariho ariko tuzajonjora. Tuzarya ibirika, ibitarika tubicire. Nta n’ubwo tuzatuma bigera mu kanwa ahubwo.
Birashoboka ko amafaranga yo mu batinganyi ari menshi ariko ntayo dushaka kuko ni ayo kudutesha umurongo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa