skol
fortebet

Espagne: Kiliziya yasabye imbabazi kubera abihaye Imana bayo bahohoteye bishingiye ku gitsina abana 200.000

Yanditswe: Tuesday 31, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abepiskopi bo muri Espagne basabye imbabazi ku wa mbere nyuma y’uko raporo ivuga ko abana barenga 200.000 bahohotewe n’abapadiri gatolika bo muri icyo gihugu kuva mu 1940.

Sponsored Ad

Ariko Inama y’Abepiskopi yo muri Esipanye yavuze ko imibare ivugwa muri raporo, na komisiyo yigenga, "idahuye n’ukuri".

Ikinyamakuru cyo muri iki gihugu cyasohotse ku wa gatanu nticyatanze umubare wa nyawo w’abakorewe ihohoterwa ariko kivuga ko ubushakashatsi bwakozwe ku bantu barenga 8000 bwagaragaje ko 0,6% by’abaturage bakuze bo muri Esipanye bavuze ko bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’abihaye Imana bakiri bato.

Mu baturage bagera kuri miliyoni 39 muri icyo gihugu,imibare iremeza ko abagera ku 230.000 bahohotewe.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara nyuma y’inteko idasanzwe yateranye kugira ngo isuzume iyi raporo, iyi nteko yagize iti: "Abepiskopi bari bahari bagaragaje akababaro kabo ku byangijwe na bamwe mu bagize Itorero bakoreye ihohoterwa rishingiye ku gitsina abana kandi bongera gusaba imbabazi abahohotewe."

Yongeyeho iti: "Ihohoterwa ryakorewe mu Itorero rirababaje.Ibyavuye mu bushakashatsi bwakozwe kuri iyo raporo nabyo biratangaje.

Ntabwo bihuye n’ukuri cyangwa ngo bihagararire itsinda ry’abapadiri n’abizera bakorana ubudahemuka no kwitanga ubuzima bwabo bwose mu murimo w’ubwami."

Ku wa kabiri, abahagarariye Kiliziya bateganya gukora ikiganiro n’abanyamakuru kuri iyo ngingo.

Nyuma y’amezi 14 hakorwa ubushakashatsi ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryakorewe abana rikozwe n’abihayimana,ibyavuyemo byatangajwe kuwa Gatanu ushize.

Nubwo hasuzumwe ibyabaye guhera mu myaka ya za 1940, ariko umubare munini w’ibyaha bishingiye ku gitsina wabaye hagati ya 1970 na 1990.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa