skol
fortebet

Rev. Dr Antoine Rutayisire yavuze ibintu bibiri wacunga neza ukirinda ibyago n’imibabaro yo ku si

Yanditswe: Wednesday 17, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umupasiteri uheruka kujya mu kiruhuko cy’izabukuru,Rev. Dr Antoine Rutayisire yavuze ibintu bibiri wacunga neza bikakurinda ibyago n’imibabaro kuri iyi si birimo kwirinda kuyoborwa n’inda n’ubusambanyi.

Sponsored Ad

Ubwo yari mu kiganiro Impamo kuri TV10, uyu mu pasiteri uri mu bakunzwe cyane kubera ubutumwa bunyura umutima atanga henshi, yavuze ko ibintu byose Imana yaremye yabiremye ngo abantu babinezererwe ariko mu mbago zabyo.

Ati "Twari dufite nyogokuru wavutse mu 1900,twe twavugaga ko ari muri zeru.Yashaje akuze afite imyaka 90.Yajyaga atubona turya amafi akavuga ngo ibyo Nyirabiyoro yavuze byarasohoye ’Inda yasumbye indagu’.

Buriya hari igihe inda isumba imyizere."

Yakomeje avuga ko Umuhanga mu bya Tewolojiya wo muri Burkina Faso yavuze ko akaga ka Afurika ari uko ubutware bwayo ari ubw’igifu n’ikiri munsi yayo [igitsina].

Yagize ati "Ibyo turabibona,abana batwara inda.Abakobwa baza yaba afite patoro ati ’nutaryama nta kazi ubona.’

Umunyamakuru Karegeya yamubajije ati ’ibyo bintu uwo munya Burkina Faso yavuze bitariho umuntu yakora?.

Rutayisire yamusubije ati "Sibyo gusa.Ibintu byose Imana yaremye yabishyizeho ngo tubinezererwe ariko mu mipaka yashyizeho.Iti ’niba ari amafaranga ushaka,rya ayo baguhaye.Niba ari igitsina,shaka umugore cyangwa umugabo ugarukire aho ngaho kuko bigira umusaruro."

Pasiteri Rutayisire yavuze ko ikintu akunda kubwira abantu ari ugukoresha neza umushahara wabo cyangwa icyo binjije.

Ati "Sinigeze ngira fata fata.Ngo usange umuntu afite utuzi nka 50,afata aha na hariya.kwiyoroganiza,ukizigamira,ugafata inguzanyo,ukagura inzu,nyuma y’imyaka itanu ugafata indi ukagura indi.Wenda ntiwakohereza umwana kujya kwiga muri Amerika ariko ntabwo uba ukennye."

Yavuze ko kuva muri 1994-200 yakoze akazi kamwe mu muryango wa AEE wamuhaye imodoka asezeye ndetse anagiye mu kiruhuko cy’izabukuru mu itorera rya Angilikani abakiristu barateranyije bamugurira indi modoka.

Isomo riri mu byo yavuze muri iki kiganiro n’Ukunyurwa na bike ubona kuko abirukankiye mu kwirundanyaho ubutunzi bihandijeho imibabaro myinshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa