skol
fortebet

Bashyize ubuzima bwabo mu kaga bakambika hafi y’imanga ndende [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 28, Feb 2021

Sponsored Ad

Umuryango umwe wo mu Bwongereza watunguye benshi ubwo watemberaga hanyuma ushyira ubuzima bwawo mu kaga ushinga ihema hafi y’imanga ndende cyane yari yatewe n’inkangu ikomeye yabaye muri ako gace gusa waje kwirukanwa n’abashinzwe umutekano.

Sponsored Ad

Uyu muryango ugizwe n’abantu 2 bakuru n’umwana,bagiye gushinga iri hema ahitwa Cleveland Way,mu birometero 110 uvuye aho bari batuye.

Aba bantu bashinze iri hema hagati y’agace ka Helmsley na Filey Brigg muri North Yorkshire.

Kuwa Gatandatu w’iki cyumweru nibwo uyu muryango wakuwe aho wari ukambitse muri iri hema ryari hafi cyane y’imanga.

Abapolisi n’izindi nzego zageze aho aba bantu bari bakambitse mu rwego rwo kurinda ko habaho kwica amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Mu byumweru byashize,Hari hatangajwe ko muri aka gace aba bantu barimo ka Cleveland Way kazahura n’inkangu bityo abantu bakwiriye kuba amaso.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa