skol
fortebet

Burundi: Umukobwa wari mu kizamini cya Leta yabyariye mu bwiherero nyuma y’amezi 2 apimwe inda ikabura

Yanditswe: Wednesday 29, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umunyeshuri wo mu Burundi witwa Evelyne yibarukiye mu kigo yakoreragamo ikizamini cya Leta kiri gukorwa n’abanyeshuri barangije amashure yisumbuye uyu munsi nyuma y’amezi 2 gusa abarimu be bamupimishije bakabwirwa ko adatwite.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 29 Nyakanga 2020,nibwo uyu mukobwa wakoreraga ikizamini kuri centre ya Nyabitare mu ntara ya RUYIGI yabyaye ari mu kizamini cya Leta.
Ibinyamakuru byo mu Burundi bivuga ko yasabye uruhushya ari mu kizamini avuga ko agiye (...)

Sponsored Ad

Umunyeshuri wo mu Burundi witwa Evelyne yibarukiye mu kigo yakoreragamo ikizamini cya Leta kiri gukorwa n’abanyeshuri barangije amashure yisumbuye uyu munsi nyuma y’amezi 2 gusa abarimu be bamupimishije bakabwirwa ko adatwite.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 29 Nyakanga 2020,nibwo uyu mukobwa wakoreraga ikizamini kuri centre ya Nyabitare mu ntara ya RUYIGI yabyaye ari mu kizamini cya Leta.

Ibinyamakuru byo mu Burundi bivuga ko yasabye uruhushya ari mu kizamini avuga ko agiye mu bwiherero,ahageze ibise biramufata ahita abyara umwana ndetse amakuru yatanzwe n’abari bahari,yemeje ko uyu mubyeyi yibarutse neza.

Évelyne wo mu Ruyigi wari usanzwe yiga indimi, yasohotse muri iri shuri yari ari gukoreramo ikizamini cya Leta gisoza amashuri yisumbuye ya 2020 ahita abyarira mu bwiherero kandi yibyaje.

Abarimu be baguye mu kantu kuko ngo hari hashize amezi abiri bamupimishije kw’ivuriro ry’ahitwa Mago, bagasanga nta nda afite.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa