skol
fortebet

Byinshi ukwiriye kumenya ku munsi mpuzamahanga wahariwe Icyayi wizihijwe uyu munsi

Yanditswe: Thursday 21, May 2020

Sponsored Ad

Buri mwaka tariki ya 21 Gicurasi,isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga w’icyayi kiri mu byokunywa bifatwa n’amamiliyoni menshi cyane y’abayituye.

Sponsored Ad

Icyayi ni uruvange rw’amazi ashyushye n’ibibabi by’icyatsi cyitwa Camellia sinesis, nicyo kinyobwa kiza ku mwanya wa kabiri mu kunyobwa cyane ku isi, nyuma y’amazi.

Ntabwo inkomoko yacyo izwi neza, bivugwa ko ari muri Aziya y’amajyepfo ashyira uburasirazuba, gusa ONU/UN ivuga ko hari ibimenyetso bigaragaza ko mu myaka 5,000 ishize mu Bushinwa bakinywaga.

Icyayi cyaje gukwira hose kw’isi kigeraho kinjira mu buzima bwa benshi ndetse kukinywa biba kandi nk’ubusirimu kuri bamwe, naho ku bandi icyayi gihinduka umuco.

Abahanga bavuga ko biriya bibabi byacyo byifitemo ‘caffeine’ yongera akabaraga no kumererwa neza mu mubiri.

Muri ibi bihe kivangwa n’ibindi bikiryoshya nk’isukari, amata, ibirungo bihumura n’ibindi…gusa hari n’abakunda kukinywa ari umwimerere.

Usibye kukinywa, ubuhinzi n’ubucuruzi bw’icyayi butunze miliyoni nyinshi z’imiryango y’abantu ku isi nk’uko bivugwa n’umuryango w’abibumbye (ONU/UN).

Kubera uburyo gikundwa, akamaro kacyo ku mubiri no ku bukungu, ONU yagennye ko buri mwaka tariki 21 z’ukwezi kwa gatanu uba umunsi mpuzamahanga wahariwe icyayi.

ONU ivuga ko kuri uyu munsi abantu bazirikana ibikorwa byo kongera umusaruro wacyo, icuruzwa ryacyo n’inyobwa ryacyo kuko bifite uruhare mu kurwanya ubukene.

Abanyarwanda nabo ntibatanzwe kwinywera icyayi cyane ko icy’u Rwanda kiri mu bikunzwe ndetse bigwa neza abakinyoye.

Icyayi cy’ u Rwanda gikomeje kuba ubukombe mu mahanga.

Abashinzwe icyayi cy’u Rwanda bavuga ko igituma kiba umwihariko ariko uko gihingwa ahantu hafite ubutumburuke bwo hejuru ndetse hari na aside ibereye icyayi hatirengagijwe n’uburyo kitabwaho.

Umusaruro w’Icyayi wakomeje kugenda wiyongera ku buryo muri 2003 wari toni 15,483 mu gihe muri 2019 zabaye toni 30,444, hakaba ahari n’intego y’uko zizagera kuri toni 65,000 muri 2024.

Kugeza ubu ubuso buhinzeho icyayi mu Rwanda bungana na ha 23,276.

Icyayi cy’u Rwanda kinjizaga miliyoni 27$ mu gihe muri 2019 cyinjije miliyoni 88$.
Pakistan niyo iza ku isongo mu bihugu bicuruzwamo icyayi cy’u Rwanda cyane aho 49% by’icyayi gicuruzwa hanze y’igihugu gicururizwa muri iki gihugu.

Hakurikiraho UK na 15%, Kazakhstan: 7% na Sudan: 5%

Uyu munsi rero, niba wakundaga kwinywera igikoma cyangwa agatama, ubyigomwe usome ka cyayi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa