skol
fortebet

Cameroon : Habonetse umugabo ufite abagore 100 n’abana 500

Yanditswe: Monday 27, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’igihugu cya Cameroon habarizwa ubwami bwitwa Bafut buyobowe n’umwami witwa Abumbi II, ufite abagore 100 n’abana 500.

Sponsored Ad

Uyu mwami wa 11 w’ubu bwami,yasimbuye se witwa Achirimbi II wapfuye mu mwaka wa 1968 amusigira abagore 72 yashakiyeho abandi 28 baba 100.Umwami Afumbi yateye aba bagore inda kugeza ubwo bamubyariye abana 500.

Umwamikazi witwa Constance wa 3 mu bashakanye na Abumbi yabwiye CNN ati “Inyuma y’umugabo w’umunyabigwi wese haba hihishe umugore umukwiriye.Mu muco wacu iyo ubaye umwami,abagabekazi bose bahita baba abawe kugira ngo bigishe umuco abamikazi bashya baba bagomba kuzanwa ndetse bakanigisha umwami uko agomba kwitwara cyane ko aba yarahoze ari igikomangoma.”

Abamikazi bo muri ubu bwami baba barize ndetse abagore bakuru bagira uruhare runini cyane.Umwami Abagore b’umwami Abumbi ni ab’ingenzi kuri we kuko bamufasha gusigasira umuco w’ubu bwami bwe.

Umwami Abumbi yagize ati “Mu gihe cy’Ubukoloni imico itandukanye mu miyoborere yaraje itandukira imico gakondo yacu twari dufite ariyo mpamvu hahora ubushyamirane mu mico gakondo n’imico igezweho.

Akazi kanjye n’ugufasha abaturage banjye kuryoherwa n’imico igezweho ariko ntibatandukire umuco wabo gakondo.Nta muco ntabwo waba uri ikiremwamuntu waba uri inyamaswa.Akamaro k’umwami n’ugutuma umuco udacika.”

Ingoro y’uyu mwami yitwa Ntoh iri mu zikurura ba mukerarugendo muri iki gihugu cyane ko atambira ibitambo abakurambere n’ibindi.

Umwami Abumbi ayobora ako gace ke ariko nawe ahabwa amategeko na Guverinoma ya Cameroon n’inteko y’abami gakondo n’abatware.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa