skol
fortebet

Ingona yabazwe ikurwamo umwana w’umuhungu yamize ubwo yarimo koga

Yanditswe: Saturday 06, Mar 2021

Sponsored Ad

Abaturage bo mu gihugu cya Indonesia mu gace ka East Kalimantan baciye ibintu ku isi ubwo bahigaga bukware ingona yari imaze kumira umwana w’imyaka 8,barayifata barayibaga bakuramo umurambo we.

Sponsored Ad

Uyu mwana w’imyaka 8 yariwe n’iyi ngona ubwo yari yagiye koga mu mugezi wo muri iki gihugu ari kumwe na murumuna we.

Se w’uyu mwana yahise ahara ubuzima bwe ajya gushaka iyi ngona muri aya mazi ndetse yemeje ko yarwanye nayo akoresheje amaboko ye ariko ntiyabasha kuyica.

Ku munsi wakurikiyeho,abaturage bagiye guhiga iyi ngona muri uyu mugezi yaririyemo uyu mwana baza kuyifata kuwa 04 Werurwe uyu mwaka ari nabwo bayishe barayibaga basanga mu nda yayo umurambo w’uyu mwana bawukuramo.

Iyi ngona ya metero 6 yatumye abo mu muryango w’uyu mwana bacura imiborogo kuko yabahekuye.

Abagize uyu muryango w’uyu mwana ngo bakundaga kujya koga muri uyu mugezi no kuwuvomamo amazi ariyo mpamvu n’aba bana bari bawugiyemo umwe agapfa.

Muri 2018,abaturage ba Indonesia biraye mu migezi bafite ibyuma,inyundo n’amapiki bica ingona 292 mu rwego rwo kwihorera kuri imwe yishe umusaza ubwo yarimo guhinga imyaka.

Abashinzwe kurinda umutungo kamere muri Indonesia bavuze ko uyu musaza w’imyaka 48 wishwe n’iyi ngona yari yagiye kwahira ubwatsi mu gishanga kibamo ingona birangira imwe imwivuganye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa