skol
fortebet

Ingona yiswe “Dayimoni”kubera kumara imyaka 50 yica abantu yafashwe icibwa umutwe [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 10, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Abaturage bo cyaro cyitwa Bangka Belitung mu gihugu cya Indonesia bagaragaye mu birori bidasanzwe nyuma yo gufata ingona bise “dayimoni’yari imaze imyaka 50 yica abantu bayica umutwe barangije bajya kuyihamba mu gitaka.

Sponsored Ad

Iyi ngona y’ibiro 500 yareshyaga na metero 4,5 yatezwe umutego n’aba baturage ku bw’amahirwe urayifata niko kuyica nabi bajya kuyishyingura.

Aba baturage bari barambiwe gucura imiborogo kubera iyi ngona yabacagamo igikuba ariyo mpamvu bari baraketse ko ari dayimoni.

Iyi ngona yishwe n’uyu mutego bayiteze wari umeze nk’umuraga barobesha barangije bawushyiramo ibyuma bityaye cyane nk’inzembe biyikata umutwe.

Aba baturage bahambye mu butaka umutwe n’igihimba ukwacyo mu rwego rwo kwirinda ko yazazuka ikongera kubacamo igikuba ndetse no gukumira imyuka mibi.

Mbere yo kuyihamba,abayobozi bahageze barayisuzuma bemeza ko yari ifite imyaka 50 ndetse ko n’amenyo yayo yose yari yarashizemo.

Umuyobozi wo muri aka gace witwa Septian Garo yavuze ko basabye abaturage ko bayifata bakayitaho ariko barabyanga bavuga ko iyi ngona bayiretse kubera imyizerere ya kidini yabo.

Yagize ati “Bamwe bavugaga ko iyi ngona idakwiriye kuvanwa muri ako gace kuko ari umudayimoni.”

Abahigi bananiwe guterura iyi ngona biba ngombwa ko hifashishwa ikimashini gihinga kirayiterura bajya kuyishyingura.

Aba bahigi kandi ngo nibo baciye umutwe ingona mu rwego rwo gukumira ko umudayimoni wayo yazagaruka.Mu kuyihamba habaye indi migenzo yo kuyishengererano gutandukanya ibi bice byayo.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa