skol
fortebet

Musanze: Umusore yinjiye mu nzu agiye kwiba asohoka yihinduye umugore [AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 27, May 2020

Sponsored Ad

Umusore uri mu kigero cy’imyaka 24 y’amavuko ukomoka mu Murenge wa Nyange ho mu Karere ka Musanze,yafashwe mu rukerera rwo kuri uyu wa 27 Gicurasi 2020, yiyambitse nk’abagore nyuma yo gutobora inzu y’abandi akiba ibyuma byo mu nzu birimo televiziyo n’ibijyanye na yo.

Sponsored Ad

Uyu musore ukekwaho ubujura yafatiwe mu kagari ka Cyabagarura, Umudugudu wa Bukane,mu murenge wa Musanze wo mu Karere ka Musanze.

Yafatanwe ibikoresho birimo Flat TV, ibitenge bitatu, radiyo, icyuma kiyungurura amajwi (amplificateur), dekoderi (décodeur) n’indangamuntu z’abantu batandukanye.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Musanze ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kamanzi Axelle, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko ibikorwa by’ubujura bikomeje kugaragara hirya no hino, bamwe bakitwaza ko ari uko badafite ibindi bakora.

Ati "Nta muntu kuri ubu ukwiye kurya ibyo atavunikiye kuko akazi karahari, nibakure amaboko mu mufuka bakore biteze imbere, naho uzashaka kurya ibyo atavunikiye nk’uyu wiyoberanyije agatobora inzu y’abandi ngo yibe nta kabuza amategeko azabahana"

Uyu musore ukekwaho gutobora inzu y’umuturage akamwiba, afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Musanze. mu gihe iperereza rikomeje.

Hirya no hino mu Rwanda hakomeje kuvugwa ubujura butandukanye ariko mu minsi ishize bamwe babikoraga bakabigwamo.

Mu ijoro ryo kuwa Gatandatu tariki ya 16 Gicurasi 2020,Umuturage witwa Kidatu Theogene w’imyaka 29, yagiye kwiba ibirayi mu murima w’umugabo witwa Hitimana Timothee, afashwe arakubitwa birangira apfuye.

Ubu bwicanyi bwabereye mu murenge wa Mudende, akagari ka Micinyiro, umudugudu waTetero.

Ubuyobozi bw’umudugudu wa Tetero bwagerageje kugeza kwa muganga uyu Kidatu wari wakubiswe yagizwe intere biba iby’ubusa kuko yahise apfa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mudende Ugirabino Elisephane yemeje aya makuru y’urupfu rwa Kidatu Theogene, avuga ko iperereza rikomeje kugira habashe kumenyekana byinshi kubyateye uru rupfu.

Yagize ati”Nibyo twagize ibyago umuturage akubitwa n’abantu tutaramenya, kuri ubu umurambo uvuye ku Bitaro turimo gushyingura, RIB ikomeje iperereza kugira ngo haboneke ababikoze kuko bamwe mu barimo gukekwa batarabasha kuboneka.”

Ibyaha byo gukubita umuntu ukekwaho ubujura bikamuviramo urupfu bimaze kuba nkaho ari ikintu gisanzwe kuko ku wa Kane Tariki 14 Gicurasi 2020, Umugabo witwa Nimugira Assouman w’imyaka 46 wo mu karere ka Gicumbi yafashwe n’abagize umuryango w’uwitwa Ntibibuka Pierre Celestin ari kwiba igitoki,baramukubita bimuviramo urupfu.

Amakuru avuga ko Bwana Ntibibuka afatanyije n’umugore we n’abana be batuye mu murenge wa Bwesige aribo bishyize hamwe bakubita uyu mugabo wabibiraga igitoki bimuviramo urupfu.

Uyu mugabo ngo yabanje kwiba igice cy’igitoki kimwe arakijyana, abagize umuryango wa Ntibibuka baramwihisha, agarutse gufata ikindi baramufata baramukubita.

Mu ijoro ryo kuwa Gatatu tariki ya 13 Gicurasi 2020,mu karere ka Nyanza,umugabo witwa Kagofero yafashwe ari gucukura inzu y’umukecuru,waje kumwumva aratabaza,abahuruye barimo abaturage n’abanyerondo baza bakubita ukekwaho ubujura kugeza apfuye nkuko akarere ka Nyanza kabitangaje kuri Twitter.

Akarere ka Nyanza kagize kati “Ibi byabaye koko.Uyu mugabo yacukuye inzu agiye kwiba ihene z’uyu mukecuru akaba yishwe n’abaje gutabara bumvise induru y’uyu mukecuru. Ibindi RIB iri kubikurikirana.”

Ku munsi wo kuwa Kabiri tariki ya 12 Gicurasi 2020,mu Mudugudu wa Rurenge, Akagari ka Nyabigega, mu Murenge wa Gatore mu karere ka Kirehe; abaturage bafatiye umusore witwa Nzabihimana mu rutoki ari kwiba igitoki cy’uwitwa Nshimiye, baramukubita bimuviramo gupfa.

Abaturage bo muri kariya gace bavuze ko nyiri urutoki ubwe n’abandi baturanyi be bakubise nyakwigendera inkoni nyinshi bikamuviramo kunegekara.

Umuyobozi w’akarere ka Kirehe, yabwiye Umuseke ko nyakwigendera atahise yitaba Imana ubwo yakubitwaga ahubwo ko bamujyanye kwa muganga ku bitaro bya Kirehe akaza kuba ari ho agwa.

Umuyobozi w’akarere ka Kirehe yasabye abaturage kutihanira kuko niba bafashe umuntu uri mu bikorwa bihanwa n’amategeko, baba bakwiye guhita babimenyesha inzego zibishinzwe zigakora akazi kazoo.

Abakekwaho gukubita yakwigendera bikamuvuramo gupfa, bahise batabwa muri yombi ubu bakaba bacumbikirwa kuri station y’Ubugenzacyaha ya Kirehe.

Mu karere ka Ruhango mu murenge wa Bweramana na ho hari umuntu baherutse gufata mu ntangiro z’uku kwezi baramukubita bimuviramo gupfa gusa ngo ababikoze ntibigeze bafungwa.

Mu karere ka Rubavu naho uwitwa Niyonzima Salomon w’imyaka 27 yagaragaye ku mashusho arimo gukubitwa n’abaturage nyuma y’uko bari bamufashe bamushinja kwiba igitoki, yitaba Imana tariki 29 Werurwe 2020, aguye mu bitaro bya Gisenyi.

Kuwa 26 Werurwe 2020 ku mbuga nkoranyambaga nibwo hasakaye amashusho agaragaza uyu Niyonzima ari mu kirere afashwe amaguru n’amaboko n’abagabo,hari umugabo ufite ikibando ari kumuhondagura ku kibuno.

Abantu batandukanye bakekwagaho gukubita nyakwigendera bahise batabwa muri yombi abandi bagerageza guhunga.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa