skol
fortebet

Myugariro w’umunya Brazil yavanwe mu kibuga igitaraganya kubera gukomereka udusabo tw’intanga

Yanditswe: Tuesday 20, Oct 2020

Sponsored Ad

Myugariro w’ikipe ya Flamengo yo mu gihugu cya Brazil witwa Gustavo Henrique yavanwe mu kibuga vuba na bwangu nyuma yo gukomereka amabya ari mu kibuga akavirirana.

Sponsored Ad

Uyu myugariro w’imyaka 27 yavanwe mu kibuga ari kuvirirana ikabutura ye yuzuye amaraso nyuma yo gukomereka utu dusabo tw’intanga bari gukina na Corinthians.

Henrique yagize iki kibazo ubwo umukino wari mu gice cya mbere aho bivugwa ko umukinnyi wa Corinthians yamuteye umugeri mu myanya y’ibanga ubwo baserebekaga bari kurwanira umupira.

Uyu mukinnyi yasohowe mu kibuga ngo ajye guhindura ikabutura cyane ko iyo yari yambaye yari yuzuye amaraso.

Uyu mukinnyi yasimbuwe ku munota wa 39 na mugenzi we bakinana witwa Gabriel Noga ahita ajya gusuzumwa n’abaganga b’ikipe mu rwambariro.

Kuvirirana byahagaze ariko abaganga bakomeje kumwitaho kugira ngo abashe gukira cyane ko yari yababaye.

Amashusho y’uyu mukinnyi ari kuvirirana mu ikabutura yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga aho umwe mu bafana yagize ati “Mpise numva uburibwe nyuma yo kubona iyi video.”

Undi yagize ati “Izi ni inzozi mbi za buri mugabo.”Undi ati “Iyi ishobore kuba ariyo mvune ibabaza kurusha izindi zose.

Ikipe ya Flamengo ya Bwana Henrique yatsinze uyu mukino ibitego 5-1 ifata umwanya wa 2 muri shampiyona ya Brazil.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa