skol
fortebet

RDC: Abaturage bavumbuye umusozi wuzuye zahabu barwanira kuzicukura karahava

Yanditswe: Thursday 04, Mar 2021

Sponsored Ad

Abaturage bo mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo bavumbuye umusozi wuzuyeho zahabu barwanira kuzicukura ngo bagire nyinshi cyane basezere ku bukene.
Mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga,abaturage benshi bo muri iki gihugu gikungahaye ku mabuye y’agaciro baguye kuri izi zahabu zuzuye umusozi buri wese arwanira kujya gucukura no kugwiza nyinshi kurusha abandi.
BBC yatangaje ko Leta y’iki gihugu yahise yohereza abasirikare bo kurinda aka gace kuzuyemo zahabu (...)

Sponsored Ad

Abaturage bo mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo bavumbuye umusozi wuzuyeho zahabu barwanira kuzicukura ngo bagire nyinshi cyane basezere ku bukene.

Mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga,abaturage benshi bo muri iki gihugu gikungahaye ku mabuye y’agaciro baguye kuri izi zahabu zuzuye umusozi buri wese arwanira kujya gucukura no kugwiza nyinshi kurusha abandi.

BBC yatangaje ko Leta y’iki gihugu yahise yohereza abasirikare bo kurinda aka gace kuzuyemo zahabu cyane ko benshi bari kuhasiga ubuzima bapfa ubu bukungu.

Umunyamakuru wa BBC muri RDC yavuze ko izi zahabu zavumbuwe mu giturage kitwa Birava, gaherereye kuri 35km mu majyaruguru ya Bukavu.

Nubwo RDC iri mu bihugu bya mbere ku isi mu kugira amabuye y’agaciro menshi cyane,iri no mu bihugu bya mbere ku isi bikennye nubwo hari abantu ku giti cyabo bigwijeho umutungo.

Icyakora muri iki gihugu mu ntara ya Kwango mu Burengerazuba,haravugwa indwara y’amayobera imaze guhitana abantu 15 guhera mu mpera z’ukwezi gushize.

Guverineri w’iyi ntara yavuze ko iyi ndwara itangira umuntu aribwa umutwe,uburibwe bugakwira hose bwivanze n’umuriro hanyuma umuntu akananirwa guhumeka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa