skol
fortebet

Ubusinzi bukabije bwatumye umugore akubita umupolisi umugeri mu bugabo anamutuka ku babyeyi

Yanditswe: Saturday 28, Nov 2020

Sponsored Ad

Umugore wari wasinze cyane mu Bwongereza yakoze amahano akubita umupolisi umugeri mu myanya y’ibanga arangije anamutuka ibitutsi nyandagazi ku babyeyi be nyuma yo kubwirwako imyitwarire ye ishobora gutuma afungwa.

Sponsored Ad

Scarlett Wild w’imyaka 29 ukomoka mu Bwongereza yababaje benshi mu bamenye ibikorwa bye by’urugomo yakoreye umupolisi wamucyahaga amubuza gusindira abantu.

Uretse gukubita uyu mupolisi mu bugaboo,Madamu Wild ngo yagerageje kumutera ibipfunsi ariko aramukwepa yitura hasi.

Urukiko rwa Manchester rwavuze ko uyu Wild wari wasinze yahamagaye abapolisi ku muhanda w’ahitwa Ashton, I Manchester,kuwa 17 Gashyantare uyu mwaka, ababwira ko ahohotewe n’abagabo benshi.

Uyu mugore yitwaye nabi ubwo aba bapolisi bari bamugezeho ndetse ngo we n’umugabo we babasabye kubageza mu rugo.

Mu nzira bagenda,uyu mugore yatangiye gushwana n’umugabo we bituma bamufata bamujyana kumufungira inyuma muri Van.

Uyu mugore yajyanwe ari gutuka aba bapolisi ku babyeyi ndetse ngo nibwo yateye umwe muri bo umugeri mu myanya ye y’ibanga.

Ikinyamakuru Manchester Evening News cyavuze ko uyu mugore yaciriye mu maso uyu mupolisi yanakubise umugeri mu bugabo.

Umushinjacyaha Alexandra Sutton yabwiye urukiko ko uyu mugore yabwiye aba bapolisi bashakaga kumufungira muri Van ati “Simbyitayeho”,arangije abatuka ku babyeyi.

Uyu mugore yagerageje gukubita ibipfunsi aba bapolisi ariko ngo yanyereye mu byatsi yikubita hasi.

Umwe mu bapolisi yagerageje kumuhagurutsa ariko uyu mugore yahise amutera umugeri mu bugaboo anamucira mu maso.

Uyu mugore yahamwe n’icyaha cyo gusuzugura inzego zishinzwe umutekano bitewe n’ubusinzi bukabije bituma ahanishwa gufungwa umwaka no gukora amasaha 100 imirimo ifitiye abaturage akamaro adahemberwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa