skol
fortebet

Umugabo wisize irangi ry’umukara akatamo kabiri ururimi rwe kugira ngo ase n’umuzimu yaciye ibintu [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 16, Oct 2020

Sponsored Ad

Umutaliyani witwa Nicolo Saverino, 27 ukomoka ahitwa Aprilia mu Butaliyani yahinduye bikomeye umubiri we kugera ku kigero cya 70% kugira ngo ase n’umuzimu.

Sponsored Ad

Uyu mugabo wiyita umuzimu,yiteye irangi ry’umukara,ahindura amaso ye umukara,acamo kabiri ururimi rwe hanyuma yishyiraho amahembe kugira ngo ase na sekibi.

Nicolo Saverino w’imyaka 27 akora akazi ko gushimisha abantu,yatangiye guhindura umubiri we ku myaka 18 aho kuri ubu 70% by’umubiri we wuzuyeho tattoos zirimo no gusiga irangi ry’umukara umubiri we.

Uyu mugabo yifuzaga gusa n’umukara ariyo mpamvu yisize iri rangi umubiri we wose kugira ngo ase nkuko yahoze abyifuza.

Uyu Nicolo yaciyemo kabiri amatwi ye,ururimi,ndetse umutwe we barawutobora bamushyiramo amahembe.

Avuga ku mpamvu yamuteye gukora ibi,Nicolo yagize ati “Nashoye amafaranga yanjye muri ibi kubera ko nifuza guhindura umubiri wanjye ndetse no gukunda ihangana.

Njye mbonera ubwiza mu biteye ubwoba.Sinkunda kwisanisha n’ibipupe.Nkunda kuba njye nta muntu n’umwe nkopeye.”

Uku kwihindura umubiri kwa Nicolo kwatumye abantu benshi bamwibasira ariko we avuga ko ntacyo abamutuka bamutwara.

Ati “Nahuye n’ibibazo byinshi mu gukura kwanjye.Natsinze imbogamizi nyinshi arizo zatumye nifuza guhindura uko ngaragara.

Abantu benshi bakunda kuvuga byinshi ku kuntu ngaragara.Hari abantuka cyane ariko nize kwitwararika nkareka bikagenda.Hari abantu bahora bifuza ko ibyishimo by’abandi byayoyoka.

Inshuti zanjye n’umuryango wanjye baranshyigikira mu kwihindura kwanjye.Bankundira uwo ndiwe.”




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa