skol
fortebet

Umugabo yafashwe agiye kwica umugore we amuhoye kumuca inyuma agatwara inda y’undi mugabo

Yanditswe: Monday 01, Mar 2021

Sponsored Ad

Umugabo w’imyaka 49 witwa Phillip Tersso ukomoka muri Nigeria yafashwe amaze gucukura imva yo gushyinguramo umugore we ari muzima amuhora ko ubwo yari arwaye yamuciye inyuma agaterwa inda n’undi mugabo.

Sponsored Ad

Uyu mugabo Mwitwa Tersso, ukomoka mu muryango w’aba Yelwata, muri leta ya Nasarawa,yari amaze imyaka 10 ashyingiranwe n’umugore we Mary ariko nta mwana yari afite kuko atabyara ariyo mpamvu uyu mugore yabonye arwaye ahita ajya kwishakira undi mugabo wamuteye inda.

Ubwo uyu mugabo yari arwaye,uyu mugore yamusanze mu bitaro ngo amubwira ko napfa azahita ashaka undi mugabo ndetse ko atwite inda y’undi mugabo wari usanzwe ari inshuti y’uyu mugabo we.

Ku bw’amahirwe uyu mugabo yaje gukira ataha mu rugo afite umugambi mubisha wo gushyingura uyu mugore we ari muzima kubera ko ngo yamuciye inyuma akanamwifuriza gupfa.

Uyu mugabo yavuze ati “Amagambo ntiyasobanura agahinda nagize ubwo namenyaga ko umugore tumaze imyaka 10 dushyingiranwe atwite inda y’inshuti yanjye.Ntabwo nari niteze ko umugore wanjye yambabaza umutima akajya gusambana n’undi mugabo njyewe ndwaye.

N’ubugambanyi bukomeye kurusha ubundi nahuye nabwo mu buzima bwanjye.Umugore wanjye yambereye igikomere ndateze kubabarira.Numvise ngambaniwe cyane ubwo umugore yambwiraga ko adateze gukuramo iyo nda.

Ii yanjye yose yariyubitse.Uburyo bumwe bwo kumuhana kwari ukumushyingura ari muzima nawe akumva ububabare yanyifurije bwo gupfa ubwo nari ndwaye.

Ntabwo nigeze ntekereza ko umugore wanjye yambwira ko azahita ashaka umugabo nimpfa ko anatwite inda y’undi mugabo.”

Uyu mugabo yakomeje avuga ko akimara gukira yifuje guhita yica uyu mugore we kugira ngo amutange gupfa nkuko ngo yari yabimwifurije.

Uyu mugabo yavuze ko mu muryango we bari bahangayikishijwe nuko batabyara gusa ngo yagiye yumva amakuru ko umugore we akundana n’iyi nshuti ye yaje kumutera inda nyumaakanga kubyemera.

Bwana Tersso yavuze ko agiye kwishyura iki cyaha yafashwe agiye gukora ariko atazigera ababarira uyu mugore we wamuciye inyuma.

Madamu Mary yavuze ko nawe yicuza ibyo yakoreye umugabo we ariko aticuza kuba yaratewe inda n’undi mugabo kuko ngo yari akeneye umwana.

Ati “Ubwo umugabo wanjye yambwiraga ko azanshamo ibice akanshyira mu mufuka,numvaga ari gukina.Nyuma yaje gucukura umwobo wa metero 3 hafi y’imva ya se.Icyaha nakoze nuko ubwo yari arwaye nahise nanzura ko azapfa kuko twagiye mu bitaro byinshi Twanagiye no mu bitaro bya gakondo.

Nahise ntangira gusuzuma niba koko natwita ku mugabo wari inshuti ye birangira anteye inda.Nanze gukuramo inda ndetse sinamuhishe ko ntwite.

Yashatse kwihorera anshyingura ndi muzima kubera ko natewe inda n’undi mugabo kandi yamaze imyaka 9 yose yarananiwe kuntera inda.Umugabo wanjye yari yaranze ko dutera akabariro na mbere y’uko arwara.”

Se w’uyu mugore nawe yavuze ko adashigikiye uyu mukobwa we waciye inyuma umugabo we ariko ngo yamushimiye ko nibura yagerageje kumubwiza ukuri.

Uyu musaza yavuze ko iki gikorwa cy’uyu mukwe we kigayitse ndetse ashimira Imana ko yakomwe mu nkokora atarabasha kubigeraho.

Abaturage bo mu gace Terssso atuyemo bamuguye gitumo ataragera ku mugambi we wo gushyingura uyu mugore we ari muzima,bahita bamushyikiriza abakuze muri bon abo bamushyikiriza ubuyobozi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa