skol
fortebet

Umugabo yambaye ijipo ngufi n’imisatsi y’abakobwa kugira ngo asambanye umukobwa

Yanditswe: Tuesday 07, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo witwa Mark Brown yafashwe amashusho na CCTV asohotse mu rugo rwe agiye gushaka umukobwa yari yiyemeje gusambanya yambaye imyenda y’abagore irimo ijipo ngufi n’umusatsi w’abagore w’umweru.

Sponsored Ad

Kuri Uyu wa Kabiri nibwo uyu mugabo yahamwe n’icyaha cyo kwiyoberanya yarangiza agafata ku ngufu umukobwa w’umwangavu.

Mark Brown yahakanye ko ariwe wagaragaye muri ayo mashusho yambaye nk’umugore yarangiza akiruka ku mukobwa yifuzaga gusambanya.

Uyu mugabo w’imyaka 30 yiyambitse iyi myenda y’abagore arangije asohoka mu rugo rwe ahita yiruka kuri uyu mukobwa wari hafi aho.

Uyu mugabo yari yambaye imisatsi y’umweru yirukanka kuri uyu mukobwa ahantu hareshya na metero 500 kugeza amufashe muri Nzeri 2020 nkuko umushinjacyaha yavuze.

Umuvugizi wa Polisi mu Bwongereza yagize ati “Uwahohotewe wari mu myaka y’ubwangavu ntiyamenye niba hari umukurikiye kugeza ubwo Brown yamufashe ku rutugu.Yagiye guhindukira uyu mugabo ahita amufata ku ngufu.

Uyu mukobwa yagerageje kumusunika anamuvugiriza induru ariko byarangiye amujugunye hasi.Yakomeje kuvuza induru ariko acika intege.”

Uyu mugabo abajijwe kuri aya mashusho yafashwe na CCTV yambaye imyenda y’abagore na polisi,yavuze ko yaguze iyo myenda mu rwego rwo kwiyoberanya ngo ajye mu kirori.

Uyu Brown ukomoka ahitwa Newington Green mu majyaruguru ya London, yashinjwe ibi byaha byo gusambanya uyu mukobwa ndetse urukiko ngo ruzasoma urubanza rwe kuwa 14 Kanama2020.

Ibitekerezo

  • Ubuse ko ndeba itariki yari itaragera Koko ubwo ntimudupfunyikiye muri nzeri 2020 ????

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa