skol
fortebet

Umugabo yavugishije benshi kubera konka amano y’umukunzi we bari mu kabari kubera agasembuye

Yanditswe: Thursday 18, Feb 2021

Sponsored Ad

Umugabo yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga ubwo yanywaga inzoga agasinda yarangiza agatangira konka amano y’umukunzi we bari mu kabari.

Sponsored Ad

Abantu benshi bacitse ururondogoro kubera iki gikorwa kidasanzwe cy’uyu mugabo ubwo yari yasohokanye n’umukunzi we mu kabari.

Uyu mugabo utavuzwe amazina,yasindiye mu kabari ko muri New Orleans muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika nkuko uwashyize hanze amashusho ari konka amano y’uyu mukunzi we yabitangarije ikinyamakuru Reddit.

Nkuko amashusho abigaragaza,uyu mugore ntiyari atewe isoni n’ibyo uyu mukunzi we yakoraga ahubwo yarambuye ukuguru aratuza aramureka arishimisha.

Kubera ko uyu mugabo yari yicaye hakurya ye,uyu mukobwa yarambuye ukuguru arakumuha abari aho bose bakomeza kubarangarira.

Ababonye aya mashusho bavuze koi bi bintu bidakwiriye,bamagana uyu musore n’umukunzi we.

Muri aka kabari bacurangaga indirimbo ya Rihanna yitwa We found Love byatumywe umwe mu batanze ibitekerezo ayikomozaho ati “Umukobwa yabonye urukundo mu mwanya udatanga icyizere.”

Undi yagize ati “Sinkunda kunenga iby’abandi ariko biriya biteye isoni.”



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa