skol
fortebet

Umugabo yishwe n’ubwinshi bw’ibinini yanyoye kugira ngo bimufashe gutera akabariro yemeze umukobwa batahanye

Yanditswe: Tuesday 11, Feb 2020

Sponsored Ad

Umugabo wo muri Nigeria yaciye ibintu kubera ubwinshi bw’ibinini bitera akanyabugabo mu gitera akabariro bizwi nka Viagra (Meinnah) yanyoye kugira ngo ashimishije umukobwa barararanye bikarangira ahasize ubuzima.

Sponsored Ad

Uyu mugabo wo mu gace kitwa Agbor muri Leta ya Delta muri Nigeria yahuye n’uruva gusenya ubwo yiteguraga gutera akabariro n’iyi ndaya akanwa ibinini byinshi bya Viagra byamuhitanye nkuko uyu mukobwa yabitangaje.

Iyi ndaya yitwa Precious yabwiye abanyamakuru ko uyu mugabo yayitahanye muri Hotel ariko ibinini byinshi bya Viagra yanyoye bigatuma atabasha kuramuka ari muzima.

Yagize ati “Twageze mu cyumba dutumiza ibyo kurya umugabo yatumije yam porridge njyewe asaba ko bampa amakaroni.Twahise turyama ariko bigeze saa kumi n’imwe za mu gitondo arabyutsa ngo dukore imibonano mpuzabitsina.Turangije twarongeye turaryama.Bukeye namukanguye kugira ngo anyishyure amafaranga twumvikanye biranga.

Uyu mukobwa yavuze ko yamenye amazi kuri uyu mugabo bari bararanye ndetse agerageza kumuzunguza ngo abyuke ariko biba iby’ubusa.

Yahise ahamagara abashinzwe umutekano muri Hoteli bamusatse basanga yanyoye amapaki menshi y’ibi binini bitera akanyabugabo mu gutera akabariro.

Ibitekerezo

  • Ibi ni ubusazi.Nubwo tunywa ibinini,tujye twibuka ko iyo urengeje dose bihinduka uburozi.Ikindi kandi,nubwo ubusambanyi bukorwa na millions and millions z’abantu mu rwego rwo kwishimisha,butera ibibazo byinshi bikomeye :Ubwicanyi,Inda zitateganyijwe,Gufungwa,Sida,kwiyahura,gukuramo inda,guhotora cyangwa kujugunya umwana wabyaye,gusenya ingo ku bashakanye,etc… Ibibazo byinshi isi ifite biterwa nuko abantu batuye isi hafi ya bose basuzugura Imana.Niyo mpamvu nayo yashyizeho umunsi w’imperuka,kugirango izabakure mu isi.Mwibuke ko ku gihe cya Nowa Imana nabwo yarimbuye millions nyinshi z’abantu bose bali batuye isi,hakarokoka gusa abantu 8 bumviraga Imana.Ni Yesu ubwe wahamije iyo nkuru,hanyuma avuga ko ariko bizagenda nagaruka ku munsi w’imperuka.Nabwo hazarokoka abantu bake nkuko byagenze igihe cya Nowa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa