skol
fortebet

Umugore yakoresheje ibirori bidasanzwe byo kwishimira gatanya yatumiyemo umukunzi we mushya

Yanditswe: Monday 17, Feb 2020

Sponsored Ad

Umugore witwa Emma Barua w’imyaka 29 yaciye ibintu hirya no hino ubwo yakoreshaga ibirori bikomeye byo kwishimira ko yahawe gatanya n’umugabo we bari bamaranye imyaka 2 wamufashije kwimuka akava Australia akerekeza muri UK.

Sponsored Ad

Uyu mugore ukora akazi ko gutera ibirungo abagore [makeup artist] yashoye amapawundi 500 mu gutegura ibi birori yatumiyemo inshuti ze 50 zirimo n’umukunzi we mushya.

Nyuma yo gukora ubukwe bw’igitangaza bashoyemo ibihumbi 2 by’amapawundi,Emma n’umugabo we batangiye gukomanya amahembe birangira basabye gatanya mu Ugushyingo 2018.

Nyuma yo kuburana igihe kinini,aba bombi baje kuyihabwa ariyo mpamvu uyu mugore yaje gutegura ikirori cyo kuyishimira yatumiyemo inshuti ze 50.

Uyu mugore yaje muri ibi birori yambaye ikanzu ndende,yaguze umugati wo gusangira n’izi nshuti ze ndetse azana aba DJ n’ibyuma byo kubafasha gukata umuziki.

Uyu mugore yabwiye abantu ati “Ntabwo nababaye kandi sinifuzaga ko abantu bangirira impuhwe ahubwo numvaga ari ikintu cyo kwishimira.Ikirori nakoze cyasaga nk’ubukwe kuko hari ibintu byombi bihuriyeho.”

Uyu mugore yavuze ko nubwo adateganya gushyingiranwa vuba ariko yifuza gufasha abantu kujya bategura ibirori byo kwishimira gatanya.


Ibitekerezo

  • Gatanya zireze mu bihugu byinshi ndetse no mu Rwanda.Nyamara Imana yaturemye,yifuza ko abashakanye baba "umubiri umwe".Bamera nk’umucanga na sima bivanze,ntawe ushobora kubitandukanya.Bisobanura ko Imana itemera abatandukana,abacana inyuma n’abashaka abagore benshi (polygamy).Amadini yigisha ko Imana ibemerera gushaka abagore benshi,nukuyibeshyera.Yesu yasobanuye yuko impamvu Imana yihanganiraga Abayahudi bagashaka abandi bagore,ngo nuko bari barayinaniye.Hanyuma asaba abakristu nyakuri gushaka umugore umwe gusa.Asobanura ko kubirengaho ari ubusambanyi.Tuge twibuka ko abantu bose bakora ibyo Imana itubuza izabarimbura ku munsi wa nyuma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa