skol
fortebet

Umukobwa ari mu gahinda kenshi nyuma yo kujya kubyara agasanga nyina yamutwariye umugabo [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 18, Feb 2021

Sponsored Ad

Umukobwa witwa Jess Aldridge yarize ayo kwarika ubwo yavaga mu bitaro kubyara agasanga nyina umubyara yamutwaye umukunzi we ari nawe wamuteye iyi nda.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa witwa Jess w’imyaka 24 yari mu rukundo n’umusore witwa Ryan Shelton w’imyaka 29 bigera ubwo biyemezaga kubyarana umwana.

Uyu Jess yagambaniwe na nyina ubwo yari akuriwe cyane ko babanaga mu rugo rumwe ariwe umwitaho,yarangiza akajya amuca inyuma agasambana n’umukunzi we.

Mu byumweru byinshi bamaze babana,madamu Georgina w’imyaka 44 ufite abuzukuru 6,yatangiye guteretana n’umukwe we Ryan mu ibanga birangira amutwaye umukobwa we.

Ubwo Jess yari avuye kubyara uyu muhungu we wiswe Reuben,yasanze nyina n’uyu wari umukunzi we bajyanye kubana mu yindi nzu iri mu birometero birenga 30 uvuye aho bari batuye.

Ubwo Jess yari amaze kumenya ukuri yahise ahamagara nyina barashwana ariko uyu mubyeyi we amubwiza ukuri ati “Ntabwo tujya tumenya uwo tuzahuza mu rukundo.”

Jess yabwiye The Sun ati “Ubu n’ubugambanyi ndengakamere.Uba witeze ko umukecuru akundana n’umwuzukuru ntabwo akundana na se.Yari akwiriye kuba nyirakuru w’abana banjye akamfasha kubitaho ariko we yahisemo kuntwara umukunzi.

Nashengutse umutima.Natakaje buri kintu yaba mama cyangwa papa w’umwana wanjye.”

Jess yari amaze imyaka 3 akundana na Ryan wacuruzaga ibice by’imodoka bahuriye ku mbuga nkoranyambaga.

Uyu mukobwa yahise ava mu kazi gaciriritse mbere y’uko babyarana umwana we wa mbere witwa Georgiana muri Nzeri 2019.

Mu mwaka ushize nibwo Jess yagiye kubana na nyina n’umugabo we Eric mu nzu imwe I Gloucestershire mu rwego rwo kumufasha kubyara.

Uyu Jess yumvaga ko gusubira iwabo bizatuma agira ubuzima bwiza no kumwitaho ariko byarangiye amutwaye umugabo.

Ati “Yambwiye ko azamfasha kwita ku mwana ndetse ko kuri uyu mwana wanjye bizoroha ariko byarankomereye cyane.

Twamaze amezi 6 tubana muri Guma mu rugo.Byari bikomeye kubera ko mama na Ryan barateretanaga cyane.Byarambangamiraga.Nabayeho nabi cyane.

Buri gihe,banywaga Bacardi bagakunda kuganira no guseka bari mu gikoni buri joro mu gihe njye na papa twabaga twicaye muri salon turi kureba TV.

Umunsi umwe nafashe Ryan ari gukora mama ku kibuno ambwira ko yageragezaga kumufasha kuva mu bihe bibi yarimo.Numvaga hari ikintu kiri hagati yabo ariko simbyizere.

Mama yakundaga kwambara utwenda tugufi bakajya bakoranaho bicaye mu ntebe nabatonganya bakambwira ko nta kintu kiri hagati yabo.

Uyu Jess yabyaye abazwe kuwa 28 Mutarama uyu mwaka mu bitaro bya Gloucestershire Royal Hospital ndetse yabyaye n’uyu nyina ahari.

Amasaha make nyuma y’uko Jess abyaye,umugabo we Ryan yamwandikiye ubutumwa amubwira ko atakimukeneye kubera ukuntu yahoraga amushinja gusambana na nyina.

Uyu mugabo ngo yarebye umwana we iminota mike arangije ahita asubira mu rugo gupakira ibintu bye arigendera gusa uyu mugore yaje kwemererwa n’uyu mugabo we ko yajyanye na nyina bamarana iminsi mike.




Jessy yagiye kubyara agarutse asanga nyina yamutwariye umugabo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa