skol
fortebet

Umukobwa ufite impamyabumenyi y’ikirenga yabuze akazi ahitamo kujya kugashakira ku muhanda

Yanditswe: Monday 22, Feb 2021

Sponsored Ad

Umukobwa wo mu gihugu cya Nigeria utavuzwe amazina yaciye ibintu hirya no hino ku isi ubwo yaburaga akazi kandi afite impamyabumenyi ya Master’s degree niko guhitamo gufata icyapa ajya ku kazi kugasaba ku bahisi n’abagenzi.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa yafashe icyapa cyanditseho ko ashaka akazi niko kujya ku muhanda w’ahitwa Warri muri Nigeria kugira ngo yereke abakoresha ko ababaye akeneye kubona icyo akora.

Uwitwa Chris Ishiguzo wakwirakwije amafoto y’uyu mukobwa kuri Twitter yasabye abantu gufasha uyu mukobwa bagakwirakwiza iyi foto kugira ngo hagire umukoresha umubona abe yamuha akazi.

Nkuko uyu mukobwa yabigaragaje kuri iki cyapa,afite master’s degree muri mass communication na master’s degree muri marketing communication.

Benshi mu babonye iyi foto y’uyu mukobwa bavuze ko yatekereje neza kuko atari abantu bose bafite ubushobozi bwo kwihangira imirimo.

Umwe yagize ati “Abantu badafite ubushobozi nk’ubwe bamutwaye akazi kubera ko nta mafaranga afite cyangwa nta wo kumusunika.”

Undi yagize ati “Ni mwiza.Byaba byiza ko afata icyapa nka kuriya kurusha kwiruka mu bagabo b’abakire mu busambanyi.Imana izamuha akazi keza.”

Undi yagize ati “Umuntu ufite Master’s degree ahagaze ku muhanda afashe icyapa ngo ashaka akazi.Ndababaye cyane.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa