skol
fortebet

Umukobwa yakoresheje amatora mu mudugudu kugira ngo abantu bamuhitiremo umusore umwe muri babiri bamurwaniraga [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 16, Feb 2020

Sponsored Ad

Umukobwa witwa Khadidja wo muri Nigeria yaciye ibintu ku rubuga rwa Twitter kubera ukuntu yahuruje abaturanyi be kugira ngo bakore amatora yo kumuhitiramo umusore bakundana nyuma y’aho babiri bsmurwaniraga akabura amahitamo.

Sponsored Ad

Khadidja ukomoka mu mujyi wa Giade muri Leta ya Bauchi muri Nigeria yakunzwe n’abasore babiri bamwimariramo ariko ngo bombi nta n’umwe yashakaga kubabaza ariyo mpamvu yakoresheje amatora mu baturanyi be kugira ngo bamuhitiremo uwo bakundana urudashira.

Nkuko uwitwa Mubarak Umar yabitangaje kuri Twitter ye,uyu mukobwa yabanje guhamagara abakuru bamugira inama yo gukoresha amatora hanyuma umusore witwa Inusa amwegukana ku bwiganze bw’amajwi,atsinze mugenzi Ibrahim.

Inusa yabwiye uyu Umar ko ngo yari yizeye gutsinda aya matora cyane ko ngo yari abanye neza n’abantu kurusha uyu Ibrahim.



Inusa yatsinze mugenzi we Ibrahim mu matora yo kwegukana Khadidja

Ibitekerezo

  • Birasekeje

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa