skol
fortebet

Umupfumu yateye umugore wa pasiteri inda bitera umujinya abaturanyi babo

Yanditswe: Tuesday 19, Jan 2021

Sponsored Ad

Umupfumu wo mu gace kitwa Onitsa muri Nigeria ari kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera gutera inda umugore w’umupasuteri washidikanyije ku mbaraga z’Imana akamugana kugira ngo amufashe kubona urubyaro yari yarabuze.

Sponsored Ad

Nkuko byatangajwe n’uwitwa Agholor Abraham kuri Facebook,uyu mupasiteri n’umugore we basengaga amanywa nijoro basaba urubyaro Imana yari yarabahaye umurimo ariko nyuma y’igihe uyu mugore ategereje,urugiye kera rwahinyuje intwari ayoboka inzira y’ubupfumu.

Uyu mugore wa Pasiteri utavuzwe amazina,yagiye gutakambira umupfumu amusaba kumubariza abakurambere niba yabona umwana,birangira aryamanye nawe amutera inda.

Uyu Abraham abinyujije kuri Facebook ye yagize ati “Biragaragara ko turi mu bihe bikomeye aho n’imana z’ubu zahindutse abasazi.Umugore wa pasiteri amaze amezi 2 atwite ndetse byamenyekanye ko uwamuteye inda ari umupfumu wari n’umwigisha mu cyaro.

Uyu mupfumu asanzwe ari umuturage usanzwe uvuka ahitwa Ughelli uzwi ku izina rya Ekwe-Baba.Yakoranaga cyane n’abacuruzi n’abandi bantu basanzwe ariko icyo tutari tuzi n’uko yakundanaga n’umugore wa pasiteri.

Uyu mupasiteri n’uyu mugore we ngo babwiraga abayoboke babo ko bategereje ijwi ry’Imana ariko uyu mugore we yabuze kwizera yigira kwirebera uyu mupfumu.

Abaturage ngo babwiye uyu mupasiteri ko nubwo uyu mugore we atwite akwiriye kumwirukana agashaka undi kuko yakoze ikosa ryo kwishora mu busambanyi no mu bapfumu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa