skol
fortebet

Urukundo rudasanzwe rw’umugore w’imyaka 35 n’umwana w’imyaka 12 rwanditse amateka[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 12, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Mary Katherine Letourneau (Mary Kay), umugore wavukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatunguye benshi cyane ubwo yari umwalimu maze akaza gukundana n’umwana w’umuhungu witwaga Vili Fualaau, wari ukiri muto cyane kuko yabarirwaga hagati y’imyaka 12 na 13 ubwo ibyo byabaga mu 1997.

Sponsored Ad

Bidatinze inkuru y’urukundo rwe n’uwo mwana yaje kugera munzego za leta ndetse uwo mugore ahita atabwa muri yombi. Mu rukiko yahamijwe icyaha cyo gufata ku ngufu umwana muto cyane, uyu ndetse yahanishijwe gufungwa imyaka itandatu n’amezi atandatu ariko haza kuvuka ikindi kibazo, kuko akimara gukatirwa ataratangira igihano cye yahise abyara umwana wa wa muhungu bakundanaga (Fualaau), uwo mwana yabyaye akaba yari umukobwa.

Ibyo rero byatumye habaho guhagarika igihano yaragiye guhabwa ndetse akorana amasezerano n’urukiko birangira hemejwe ko agomba gufungwa amezi atatu gusa. Icyakora urukiko rwahise rutegeka ko uwo mugore atagomba kuzigera yongera guhura nuwo muhungu Fualaau ukundi.

Mary Kay ubwo yari ataratangira igihano cye yahise abyara

Nyuma yaho rero siko byaje kugenda, kuko nyuma y’amezi atatu asohotse muri gereza, Police yongeye kumubonana na wa mwana mu modoka kandi yari yarabujijwe kuzongera guhura nawe na rimwe.

Ibyo rero byatumye urubanza rwongera gusubirwamo bundi bushya, ndetse umugore arongera ahamwa n’icyaha cyo gufata umwana ku ngufu, bidatinze yahise asubizwa muri gereza mu mwaka wa 1998, ndetse noneho akatirwa imyaka 7 n’amezi atandatu, icyatangaje abantu nuko nyuma y’amezi umunani yongeye gufungurwa bwa kabiri yongeye akibaruka umwana wa kabiri w’umukobwa ku nda yatewe na wa muhungu Fualaau nanone!

Uyu mugore Mary Kay yafunzwe muri uwo mwaka wa 1998 aza gusohokamo muri 2004, ndetse muri 2005 yahise ashyingiranwa na wa muhungu Fualaau kuko icyo gihe yari yaragize imyaka y’ubukure.

Aba bombi babanye imyaka igera kuri 14 yose kuko baje gutandukana mu mwaka wa 2019. Mary Katherine Letourneau yapfuye muri uyu mwaka wa 2020 azize kanseri y’amara.

Icyo wamenya nuko uyu mugore mbere yuko ahura nuyu muhungu wari ukiri umwana muto cyane, yari yarabanje kubana n’undi mugabo witwaga Steve Letourneau, aba bashakanye mu mwaka wa 1984 baza gutandukana mu 1999. Nukuvuga ko iki gihe yari ari muri gereza, nubwo batabisobanura neza ariko uyu mugabo ashobora kuba yaratse gatanya amaze kumenya ibyo umugore we yakoreye umwana muto yigishaka.

Ubwo uyu musore Fualaau yaganiraga n’itangazamakuru umugore afunze, uyu musore yemeje ko akunda Mary Kay by’ukuri ndetse amukumbura cyane, yavuze ko ubwo abana babiri bari bamaze kuvuka byamucanze akabura icyo akora kuko uwo bababyaranye yari muri gereza. Yavuze ko kandi nta muntu n’umwe wo kumufasha yari asigaranye, dore ko n’abo mu mu ryango we bari baramaze kumutererana bamufata nk’umuntu wakoze amahano.

Vili Fabulous na Mary Kay hamwe n’abakobwa babo babiri

Uyu musore kandi kuri ubu ufite imyaka 37, yatangaje ko mu by’ukuri ari nawe washotoye uwari mwalimu we, kugeza ubwo mwalimu nawe yageze aho akibagirwa ko ari umwana w’umuhungu ukiri muto ahubwo agatangira kumufata nk’umusore ukuze.

Ku rundi ruhande kandi, Mary Kay nawe ubwo yaganiraga n’itangazamakuru yavuze neza ko akumbuye cyane Fualaau. Nubwo umugore yamaze gupfa ku myaka 58, umusore we aracyariho ndetse aracyari na muto cyane kuko kuri ubu afite imyaka 37 gusa, ndetse n’abana be b’abakobwa yabyaranye n’uyu mugore, kugeza ubu kandi kuva batandukana nta wundi mugore arashaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa