skol
fortebet

Zimbabwe: Guma mu rugo yongereye umubare w’abasambanira mu marimbi kubera ifungwa ry’amahoteli na Lodges

Yanditswe: Saturday 23, May 2020

Sponsored Ad

Ifungwa ry’amazu agira ibyumba bikodeshwa [lodges] n’inzu zakira abantu zirimo n’amahoteli mu gihugu cya Zimbabwe byatumye umubare w’abasambanira mu bihuru,mu marimba no mu modoka wiyongera nkuko ikinyamakuru MalaviPost kibitangaza.

Sponsored Ad

Imodoka,ibihuru n’amarimbi ngo byabaye indiri zifasha abakundana gutera akabariro kuko ngo gahunda ya Guma mu rugo muri Zimbabwe yafunze ahantu abantu bahuriraga ngo bimare ipfa ryo gukora imibonano mpuzabitsina.

Abanya Zimbabwe ngo bahisemo kwishakira aho baterera akabariro batishyuye ndetse ngo bamwe ntibigeze baha agaciro gahunda yo kwirinda kwegerana.

Iki kinyamakuru cyavuze ko mu minsi ishize,mu marimba menshi yo muri Zimbabwe hasangwagamo udukingirizo twinshi ndetse n’amapaki abamo ibinini byifashishwa mu gutera akabariro n’ibirinda abagore gusama.

Umwe mu bahaye amakuru iki kinyamakuru witwa Dube,yavuze ko mu masaha ya nimugoroba imodoka nyinshi zakundaga kuba ziri hafi ya rimwe mu marimba baturanye umwijima waza abantu bagatera akabariro.

Yagize ati “Buri munsi abashoferi bakundaga kuza bagaparika hano hafi y’irimbi.Umunsi umwe twagize ubutwari tuza kureba umushoferi umwe kugira ngo turebe niba atari gucukura imva.Tuhageze twasanze ari gukora imibonano mpuzabitsina n’umukunzi we mu modoka inyuma.Ntabwo bahaye agaciro abapfuye.”

Umwe mu bayobozi b’Umujyi wa Bulawayo wanze ko amazina ye atangazwa nawe yemeje ko abantu bahinduye amarimbi yo muri uwo mujyi indiri yo gukoreramo ubusambanyi aho bamwe bazaga kuhaparika imodoka bakazisambaniramo mu gihe abatazifite bihinaga inyuma y’imva bakimara ipfa.

Ibitekerezo

  • Ibi bintu muvanga ninkuru bityama umuntu aba bored mugusoma injury zanyu

    Ubusambanyi nicyo cyaha gikorwa kurusha ibindi ku isi.Nubwo abantu miliyoni na miliyoni baryamana batarashakanye mu rwego rwo kwishimisha,Imana yaturemye irabitubuza.Itwemerera kuryamana n’umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Ikavuga ko abasambanyi batazaba mu bwami bw’imana.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma bikazakubuza ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa