skol
fortebet

Bamwe mu bitabiriye Nyege Nyege Festival batashe mu marira

Yanditswe: Tuesday 14, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Polisi yatangaje ko yakiriye ikibazo kimwe cy’ubujura bw’imodoka na terefone zigendanwa 20 zubwe mu minsi ine y’userukiramuco ryo muri Uganda rya Nyege Nyege ryarangiye ku cyumweru.

Sponsored Ad

Umuvugizi wa polisi ya Uganda, Fred Enanga, ubwo yaganiraga n’abanyamakuru, yatangaje ko abantu 45 bakoze ibyaha bitandukanye na bo batawe muri yombi muri iryo serukiramuco.

Hari ibindi bibazo byagaragaye nka bitatu byo gufatanwa urumogi, n’ibibazo 12 byo gukoresha amatike mpimbano. "

Ku wa mbere, Enanga yagize ati: "Nibura abantu 10 bahaye ingwate polisi. Hariho gahunda yo kuzashyikiriza abantu 35 urukiko."

Enanga yavuze kandi ko iki gikorwa cyagenze neza nubwo havuzwe mbere ko hashobora kubamo ibikorwa by’ iterabwoba, mu butumwa buburira bw’Ubwongereza na Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Yakomeje agira ati: "Ibirori byasojwe mu mahoro ku bantu babarirwa mu magana bitabiriye kandi nta bikorwa by’iterabwoba cyangwa urugomo byabaye muri iri serukiramuco.Abafana bari maso ariko hari ibyaha bike byagejejwe kuri polisi."

Gusaba kwitonda byabaye nyuma y’iyicwa riteye ubwoba ry’abakerarugendo babiri n’umushoferi wabo muri parike y’umwamikazi Elizabeth bikozwe n’abakekwaho kuba inyeshyamba za ADF.

Mu gusubiza, guverinoma yafashe ingamba zikomeye z’umutekano aho ibirori byabereye,iha abashyitsi umutekano uhambaye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa