skol
fortebet

Umugabo yakoreye ikirori abagore batanu yatereye inda icyarimwe [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 18, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Amashusho akomeje gukwirakwizwa hirya no hino aragaragaza umugabo wakoreye ibirori byo kwitegura umwana, abagore batanu batandukanye yatereye inda icyarimwe.

Sponsored Ad

Lizzy Ashliegh, umuhanzikazi ukomoka i Brooklyn w’imyaka 29, yashyize kuri TikTok amashusho agaragaza ikirori yitabiriye cy’abagore batanu baterewe inda icyarimwe n’umugabo umwe nawe arimo.

Uyu muhanzi uri muri aba bagore batwitiye uyu mugabo, yatangaje amakuru arambuye kuri iki kirori kidasanzwe nyuma yo guterwa inda n’umuhanzi mugenzi we Zeddy Wills - hanyuma akazitera n’abandi bagore bane.

Abakoresha imbuga nkoranyambaga bagaragaje ko batunguwe n’ibi bintu, benshi banenga uyu muco.

Muri videwo ye kugeza ubu imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 8.9, Lizzy yegerageje kugaragaza abatumiwe muri ibi birori byabereye ahitwa Queens.

Yagaragaje ifoto y’uyu mugabo azengurutswe n’aba bagore batanu yateye inda bose icyarimwe, hamwe n’amagambo yanditseho ngo: ’Urakaza neza Zeddy Wills muto 1 kugeza 5.’

Lizzy yahise azenguruka icyumba yerekana abandi bagore bagaragaza inda batwite.

Yongeyeho inyandiko igira iti: ’Iyo papa w’umwana wawe yateye inda abandi bakobwa bane icyarimwe!’

Aya mashusho yahise atuma benshi batanga ibitekerezo binyuranye.

Umwe yanditse ati: ’Nyamuneka mbwira, ibi ntabwo ari ukuri.’

Undi yongeyeho ati: ’Nigute abantu bose babirimo ntawe ufite isoni?’

Uwa gatatu na we yagize ati: ’Ntuzigera umbona mu bintu nk’ibi.’



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa