skol
fortebet

Umukobwa yashoye akayabo mu bukwe bwe wenyine nyuma yo kubura umugabo [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 07, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Kimwe n’abakobwa benshi, Sarah Wilkinson yarotaga kuzakora ubukwe bw’igitangaza ari kumwe n’umugabo w’inzozi ze iruhande rwe.

Sponsored Ad

Ariko amaze kubona ko nta gikomangoma kimwegera, Sarah yashoye akayabo k’asaga miliyoni 10 FRW [£ 10,000] akora ubukwe bwa wenyine.

Uyu mugore w’imyaka 42 y’amavuko yisezeranyije kuzikunda no kwiyitaho, kandi ngo ntazigera yiyima amahirwe yo gukoresha telekomande televiziyo, yiyemeza no kwirwanirira.

Sarah yiguriye impeta y’ubukwe ya diyama, ubutumire bwe bwari bufite interuro ivuga ngo "umukwe ntawe uhari".Nyuma y’imihango,yajugunye icupa rya champagne mpimbano hejuru aho kuba indabyo.

Sarah asanzwe ari umukozi ushinzwe kugenzura inguzanyo, yari kumwe n’inshuti ze Carina na Kelly nk’abamwambariye,hanyuma ajyanwa ku ruhimbi na mama we Barbara Glanfield,imbere y’abatumirwa 40 baje kwiyongeraho abandi 80 baje mu kwiyakira nimugoroba.

Salah yagize ati: “Umunsi wagenze neza nkuko nari mbyiteze.

Byari byiza cyane kandi sinageze nkumbura kugira umugabo iruhande rwanjye rwose."

Sarah avuga ko umunsi umwe ashobora kuzashaka umugabo,ariko ngo yashakaga gukora ubukwe bwa wenyine nk’igikorwa cyo kwikunda no kwigenga.

Sarah yagize umukunzi ubwo yari afite imyaka 28 gusa bamaranye imyaka ine gusa.





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa