Umupilote yaparitse indege mu muhanda usanzwe nyuma yo kugirira ikibazo mu kirere
Yanditswe: Tuesday 27, Feb 2024
Umupilote yaparitse indege byihutirwa mu muhanda wa Cape Coral wo muri leta ya Florida muri Amerika, kuwa gatandatu mu gitondo hafi ya NE 9 na Vogiantzis Parkway.
Ubwo yahagurukaga ku kibuga cya Pine Shadows Air Park kiri ahitwa North Fort Myers,uyu mupilote yabwiye abayobozi be ko adashobora kugera muri metero zisaga 450,ndetse ko na moteri ye yapfuye.
Impuguke mu ishami rishinzwe kuzimya umuriro rya Cape Coral, Jason Orellana, avuga ko uyu mupilote yagerageje kugusha iyi ndege mu muhanda, nko mu bilometero bisaga icyenda uvuye aho yahagurukiye.
Abayobozi bavuga ko uyu mupilote yaparitse indege bigoranye kubera ko amapine yayo yagize ikibazo, bigatuma n’amavuta y’indege ameneka mu muhanda.
Umupilote yavuye mu ndege nta gikomere. Nta nzu, imodoka cyangwa amashanyarazi yangiritse.
Umuhanda yaguyemo nibura wafunzwe amasaha 12 kugira ngo iyi ndege ikurwemo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *