Umusore yafashe ukuguru k’umukobwa yanga kumurekura bitewe nuko yamwanze
Yanditswe: Tuesday 05, Mar 2024
Umusore yaciye ibintu mu muhanda wo mu mujyi wa Nairobi muri Kenya,nyuma y’uko afashe ukuguru k’umukobwa bivugwa ko bakundanaga akanga kumurekura kubera ko yamwanze.
Uyu musore yafashe ukuguru k’uyu mukobwa yanga kumurekura, bituma abantu bari hafi aho baza kumurekura.
Abantu benshi bahise babuzuraho bafite amatsiko yo kumenya ibyabaye.
Bamwe bumvikanye babaza ibyabaye.
Muri videwo iri guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga, uyu yafashe ukuguru k’uyu mukobwa kugira ngo amubuze kwinjira mu modoka amusize nabi.
Icyakora,igitekerezo cye cyabaye impfabusa.
Abashinzwe umutekano baje gutabara uyu mukobwa,uyu musore arafungwa.
Bigitangira,uyu musore yihagazeho yanga gutabwa muri yombi ariko haza abashinzwe umutekano benshi bamushyira ku ngufu mu modoka ya polisi.
Uyu mukobwa yinjiye mu modoka aragenda.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *