skol
fortebet

Yagiye kwivuza umugongo ageze kwa muganga abyara umwana atari azi ko atwite

Yanditswe: Thursday 16, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umugore wibwiraga ko arwaye umugongo uhoraho, yatunguwe ubwo yabwirwaga ko atwite kandi ari ku nda nyamara yari amaze amezi 9 atazi ko atwite.

Sponsored Ad

Ceira Sutherland, ufite imyaka 24, yibarutse umukobwa we nyuma yo kujyanwa mu cyumba cy’abakeneye ubutabazi bwihutirwa avuga ko ababara mu nda no mu mbavu.

Uyu mugore ukora mu iduka rigurisha imbwa avuga ko yabonye imihango ibyumweru bitandatu mbere yo kubyara, nta nda igaragara yigeze agira, nta burwayi bwa mu gitondo yagize kandi ngo yakoreshaga agakingirizo igihe cyose yaryamanye n’umugabo we.

Ceira avuga ko yakomeje kujya mu birori no kunywa inzoga atazi ko atwite umwana we w’umukobwa, Amelia Aitken,yabyaye bitunguranye.

Ceira n’umukunzi we Andrew Aitken w’imyaka 27 bari barabwiwe ko gusama bizagorana kubera uburwayi yari afite bwasyndrome ya polycystic ovary syndrome (PCOS).

Ariko yarasamye anabyara umwana atamenye ko atwite kugeza agiye ku gise.

Ceira, ukomoka i Thurso, Caithness, muri Ecosse, yagize ati: “Ntabwo twari twaratekereje kubyara. Mfite PCOS kandi nabwiwe nkiri muto ko nshobora no kutabasha kubyara, ibi rero byarantunguye rwose. Twakoreshaga agakingirizo buri gihe ariyo mpamvu byadutunguye cyane. Abana bari ikintu twifuzaga ariko atari mu gihe gito. ”

Kubera uburwayi yari afite,uyu mugore yavuze ko hari igihe yamaraga umwaka atagiye mu mihango,bityo ngo ntiyitaye igihe ayibura uko ngo yarayibonye ibyumweru bitandatu mbere y’uko abyara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa