Abagore benshi batinya gukora imibonano mpuzabitsina rimwe narimwe ugasanga banabikoze nabi bitewe n’ubwo baterwa nabyo gusa iyi si indwara kuko akenshi usanga abagore babyishyiramo bakarinda buzukuruza bumva bafitiye ubwoba budasanzwe imiboanano mpuzabitsina.
1.Gusakuza cyane no kuboroga biteye ubwoba nibyo biri ku isonga 2.Gukomeza umubiri mu gihe arimo gukora imibonano mpuzabitsina aha ngo mu gikorwa nyirizina ashyiramo umugaga ntiyiyoroshye mbese akabigira intambara, ibi bikaba binagira (...)
Abagore benshi batinya gukora imibonano mpuzabitsina rimwe narimwe ugasanga banabikoze nabi bitewe n’ubwo baterwa nabyo gusa iyi si indwara kuko akenshi usanga abagore babyishyiramo bakarinda buzukuruza bumva bafitiye ubwoba budasanzwe imiboanano mpuzabitsina.
1.Gusakuza cyane no kuboroga biteye ubwoba nibyo biri ku isonga
2.Gukomeza umubiri mu gihe arimo gukora imibonano mpuzabitsina aha ngo mu gikorwa nyirizina ashyiramo umugaga ntiyiyoroshye mbese akabigira intambara, ibi bikaba binagira ingaruka ku migendekere myiza y’igikorwa cyo gutera akabariro.
3.Kuzamuka ku bushyuhe bw’umubiri nk’urwaye ku buryo wamupima ugasanga atari ubushyuhe busanzwe ahubwo byabaye nk’indwara ikomeye.
4.Ntajya yifuza kumva ku biganiro biganisha ku mibonano mpuzabitsina kuko bimutera ubwoba cyane.
5.Mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina ahindura uburyo bw’imihumekere ukagira ngo yaheze umwuka.
6.Gufata ku musego akawugundira, no kwikorera amaboko nabyo biri mubyerekana ko atinya gukora imibonano mpuzabitsina.
7.Iyo akubise amaso igitsina cy’umugabo ahita yipfuka mu maso ntiyongere kurebayo.
Mu gihe cyose ubonye umugore wawe agaragaza izi ngeso ugomba kumenya ko ntakabuza agutinya iyo umubasabye kwerekeza iy’uburiri, ahora yumva mwakwivugira ibindi, ariko ingingo yo gutera akabariro ntayikozwe.
Ibitekerezo
Konumva abagabo tugowe
ENOCK"B J’BE
Bibayeho umugabo yakora iki? Mufite inkuru nziza ariko ikibazo ntimuzirangiza!