skol
fortebet

Malia Obama amaze iminsi abana n’umusore bakundana mu nzu bonyine [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 09, Jan 2020

Sponsored Ad

skol

Umukobwa w’imfura w’uwahoze ari perezida wa US, Barack Obama witwa Malia Obama yamaze ikiruhuko cy’iminsi mikuru ya Noheli n’ubunani abana n’umusore bakundana mu nzu ifite akayabo ka miliyoni n’ibihumbi 800 by’amadolari bonyine mu mujyi wa London.

Sponsored Ad

Malia Obama n’umukunzi we Rory Farquharson banganya imyaka 21,bizihije iminsi mikuru bari kumwe bonyine mu nzu y’umuryango w’uyu musore mu mujyi wa London ndetse ibinyamakuru bivuga ko urukundo rw’aba bombi rukomeye bashobora kurushinga.

Malian na Rory bagaragaye batemberanye mu maresotora no mu tubari twmu gace ka Islington,urukundo ruganje.

Hashize imyaka 2 aba bombi bagaragaje ku mugaragaro ko bakundana ubwo basomaniraga muri kaminuza ya Harvard bombi bigamo muri 2017.

Malia n’uyu mukunzi we w’umumiliyoneri bahisemo kuza kwizihiriza hamwe iminsi mikuru isoza umwaka mbere y’uko basubira ku ishuli gukomeza amasomo.

Umwe mu bagore wabonye aba bombi I London yabwiye MailOnline ati “Bri biyoberanyije cyane ariko bari bishimye ndetse batuje cyane.Malia yari yambaye ipantaro nini cyane n’ikoti ry’umukara,atasokoje umusatsi ndetse atisize ibirungo.Rory yari yambaye ikoti rya khaki n’ipantaro y’ikoboyi [jeans].

Aba bombi bamaze kwereka urukundo rwabo abagize imiryango yabo ndetse iki kinyamakuru cyavuze ko umubano wabo ugeze ku rwego ruhambaye.



Ibitekerezo

  • Ariko uyu mwana akabije kwiyandarika.Umenya ari kubera adolescence.Ariko niko abakobwa hafi ya bose bo mu bihugu byateye imbere bameze.Kuryamana n’abahungu ni nk’itegeko.Kuba imana ibitubuza ntacyo bibabwiye.Nubwo abantu millions and millions z’abantu bakora ubusambanyi mu rwego rwo kwishimisha,Imana yaturemye irabitubuza.Itwemerera kuryamana n’umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Ariko ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.It is a lack of wisdom.

    Iyo mana ibijubuza ni iyihe? Mwahuriye he ngo ibikubuze? Kuki mubaho mukumva ko abantu bose bagomba kubaho uko mwifuza? Uzi imyaka afite? Uzi ubuzima bwe? Uzi intego ze mu buzima bwe? Uretse se icyo abanyarwanda bita gushyomoka, kuba ari umwana wa perezida bivuze ko adashyukwa? Noneho ubu ni mwe mumufitiye impuhwe kuruta ababyeyi be? Mwiririre n’abana banyu,we mumureke kuko si urwego wanyu. Naho yakwangwa n’abasore 1000, iminsi ye yo kubaho izarinda irangira atabayeho nabi. Utazamugereranya na bamwe birirwa bigize ibitangaza batabasha no kwigurira akamashini

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa